Abagore bari muri Siporo y’u Rwanda basabwe kwigirira icyizere
Nyuma y’amahugurwa y’iminsi ibiri “Smart Women-Smart Sport” yari agamije kurebera hamwe ibibazo byugarije umugore muri siporo, Rwemalika Félicité, Umunyamuryango wa Komite mpuzamahanga Olempike “IOC Member” yasabye abagore bari muri siporo y’u Rwanda kwigirira icyizere.
Aya amahugurwa y’iminsi ibiri yabaye taliki 19 na 20 Gicurasi 2022 akaba yari yateguwe na Komite Olempike y’u Rwanda binyuze muri Komisiyo y’abagore ku nkunga ya Olympic Solidarity.
Rwemalika Félicité yavuze ko amahugurwa nk’aya aba akenewe kuko bituma abantu bongera guhura bakarebera hamwe ibyagenze neza n’ibitaragenze neza kugira ngo bashake ibisubizo.
Yasabye aba bagore bari muri siporo kwigirira icyizere, kumenya siporo barimo icyo bayimariye ndetse n’icyo bashaka kugeraho ndetse no kumenya uko bakwitwara mu gihe runaka.

Agaruka ku ihohoterwa rikorerwa umugore muri siporo, Rwemalika yabasabye ko uwahohotewe akwiye kujya abivuga. Ati : “ Turashyigikiwe ntihazagire ugira ubwoba bwo kuvuga ko yahohotewe.”
Yavuze ko kandi abagore badakwiye kugirirwa impuhwe ngo bahabwe gukora ibyo badashoboye ahubwo bagomba kubihabwa kuko bagaragaje ubushobozi.
Umwe mu bahuguwe, Igihozo Cyuzuzo Yvette akaba asanzwe ari umukinnyi wa Volleyball mu ikipe y’Igihugu yavuze ko aya mahugurwa bungukiyemo byinshi birimo ibijyanye no kwirinda ihohoterwa, kumenya imirire ikwiye umukinnyi n’ibindi.

Yagarutse ku mbogamizi zigaragara muri iyi minsi harimo kuba abakinnyi b’abagore usanga imibereho itandukanye n’abo mu cyiciro cy’abahungu ahanini bitewe n’ibyo bagenerwa nk’imishahara n’ibindi kuko harimo ikinyuranyo.
Igihozo avuga ko hari kandi ikibazo cy’ibikorwa remezo n’ibikoresho bidahagije, abatoza ndetse n’uburyo bwafasha uwahohotewe gutanga amakuru ariko ntibimugireho ingaruka.
Rwemalika Félicité aha akaba yaravuze ko ibyasabwe byose bizagera ku nzego bireba kugira ngo harebwe icyakorwa.
Kubwimana Gerturde, Umuyobozi wa Tekinike mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda “FRVB” akaba yaranabaye umukinnyi w’ikipe y’Igihugu avuga ko abitabiriye aya mahugurwa bagaragaje inyota yo kumenya byinshi mu byo bigishijwe.
Nk’umwe mu batanze amahugurwa aho yatanze ikiganiro ku bijyanye no gushaka impano avuga ko umwanya wabaye muto ndetse hifuzwa ko ibi biganiro byajya biba buri gihembwe bakabona umwanya uhagije.


Kubwimana wabaye umukinnyi wa Volleyball ubu akaba akiri mu bikorwa by’uyu mukino ashishikariza abagore baba muri siporo kuyigumamo. Aha agira ati : “Twabifashe nk’umukoro wa buri wese, bagomba kuguma muri siporo kuko isigaye itanga akazi, ababirimo babikomeze ntibabicikirize bazagera aho bifuza n’abandi bazaza bazajya babafatiraho urugero bati turashaka kumera nka kanama.”
Aya mahugurwa yabereye muri Centre d’Acceuil Bonne Espérance -Kicukiro yitabiriwe n’abantu 38 barimo abagore 33 bava mu mashyirahamwe y’imikino, abakinnye imikino Olempike ndetse n’ibigo biri muri gahunda ISONGA “Sports Centers of Excellence in Schools”.




