Abagize Unity Club Intwararumuri baraganira ku mateka nyakuri ya Jenoside

Abagize Unity Club Intwararumuri baraganira ku mateka nyakuri ya Jenoside

Mu gihe u Rwanda ruri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umuryango Unity Club Intwararumuri wateguye Inama nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugamba rwo kuyihagarika. Iyi nama yateraniye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Gicurasi 2026.

Mu itangazo Umuryango Unity Club Intwararumuri wageneye abanyamakuru wagaragaje ko iyo nama yateguwe mu rwego rwo gukomeza ibiganiro ku mateka nyakuri ya Jenoside yakorewe Abatutsi, gusobanukirwa inkomoko yayo, no gushimangira ingamba zo gukumira no kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, iyi nyubako y’Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko yitwaga CND (Conseil National de Développement). Ifite amateka yihariye kuko ari ho hacumbikiwe abasirikare 600 ba RPA (Rwanda Patriotic Army) hamwe n’abanyapolitiki ba FPR-Inkotanyi bari baje gushyira mu bikorwa Amasezerano y’Amahoro ya Arusha mu 1993. Kuri ubu, muri iyi nyubako harimo Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi nama igizwe n’ibice bibiri birimo gusura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’ikiganiro nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugamba rwo kuyihagarika.

Ikiganiro nyunguranabitekerezo kiratangirwamo ibiganiro bitandukanye birimo amateka y’amacakubiri kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, ndetse n’ikiganiro ku ruhare rwa politiki y’Akarere u Rwanda ruherereyemo n’isano bifitanye n’amateka yabanjirije Jenoside.

Iyi nama yitabiriwe n’abatumirwa bagera kuri 500 baturutse mu nzego zitandukanye zirimo abayobozi b’inzego nkuru z’igihugu, abayobozi b’inzego z’umutekano, abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, abayobozi ba Komisiyo z’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, abayobozi b’imitwe ya politiki, abayobozi b’inzego n’ibigo bya Leta, abayobozi b’Intara n’Umujyi wa Kigali, abayobozi b’amadini, abayobozi ba sosiyete sivile, Abarinzi b’Igihango, abahagarariye abagore n’urubyiruko, ndetse n’izindi nzego zitandukanye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27