FPR Inkotanyi yaje imbere mu matora y’Abadepite 

FPR Inkotanyi yaje imbere mu matora y’Abadepite 

Umuryango FPR n’imitwe ya Politiki 5 yawushyigikiye, baje imbere mu matora y’Abadepite 53 batowe ku buryo butaziguye baturuka mu mitwe ya politiki n’abigenga aho yagize amajwi 62,67%. 

Imibare yatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora y’iby’ibanze byavuye mu matora y’Abadepite 53 batowe ku wa 14 Nyakanga 2024 ku Banyarwanda baba mu mahanga, no ku wa 16 Nyakanga 2024 ku Banyarwanda bari imbere mu Gihugu, yerekana ko Umuryango FPR Inkotanyi watowe n’abantu 5.471.104. 

Muri rusange ibikorwa by’amatora byagenze neza, haba ku Banyarwanda baba mu mahanga ndetse n’imbere mu Gihugu.

Ku banyarwanda bagombaga gutora bagera kuri 9.071.157, amajwi amaze kubarurwa mu matora rusange y’Abadepite angana na 8.761.453, bingana na 96,60% .

Ku rundi ruhande, ishyaka rya PL ryatowe n’abantu 957.602 bangana n’amajwi 10,97%. Ni mu gihe PSD yo yatowe n’abantu 827.182 bangana na  9,48% by’amajwi. 

Ishyaka  Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (DGPR – Green Party), ryo ryatowe n’abantu 462.290, ni ukuvuga bangana na 5,30%.

Ishyaka PDI ryo ryatowe n’abantu 507.474 bangana na 5,81%, mu gihe PS Imberakuri yatowe n’abantu 459.526 bangana na 5,26%. 

 Umukandida wigenga Nsengiyumva Janvier yatowe n’abantu 44.881 bangana na 0,51%. 

Ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora butangaza ko ibarura ry’amajwi mu matora ya Perezida wa Repubulika n’Abadepite rikomeje, kandi ko iyo Komisiyo izakomeza gutangaza ibyavuye mu matora. 

Biteganyijwe ko bitarenze tariki ya 20 Nyakanga hazatangazwa  by’agateganyo ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, na ho ku ya 27 Nyakanga hatangazwe amajwi ya burundu. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27