Koga: Ikipe ya Mako Sharks SC ni yo yitwaye neza mu irushanwa ryo Kwibuka

  • Imvaho Nshya
  • Mata 18, 2022
  • Hashize imyaka 4
Image
Ikipe ya Mako Sharks SC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

Buri mwaka, amashyirahamwe y’imikino itandukanye mu Rwanda ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS” ndetse na Komite Olempike y’u Rwanda  ategura imikino  yo Kwibuka abari mu muryango mugari wa siporo yaba abakinnyi, abatoza, abayobozi  n’abakunzi b’imikino bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku wa Gatandatu taliki 16 Mata 2022, ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda “RSF” ryateguye irushanwa ryo Kwibuka “Genocide Memorial Swimming Championship 2022”, iri rushanwa ryabimburiye ayandi yose ryabereye muri Green Hills Academy i Nyarutarama.

Bitandukanye n’andi marushanwa yari asanzwe ategurwa na RSF, iri rushanwa ryaritabiriwe cyane kuko hitabiriye abakinnyi 114 mu byiciro bitandukanye baturutse mu makipe 12.

Abakinnyi bahatanye hagendewe ku byiciro by’imyaka mu bahungu n’abakobwa  buri mukinnyi ku giti cye ndetse no gusiganwa nk’ikipe “Relay Team”.

Muri rusange ikipe ya Mako Sharks SC ibarizwa muri Kigali yegukanye umwanya wa mbere n’amanota 841 aho yegukanye imidali 29 irimo 11 ya Zahabu, 10 ya Feza na 8 ya Bronze. Ikaba yari ifite abakinnyi 22.

Bamwe mu bakinnyi bafashije iyi kipe kwegukana umwanya wa mbere harimo Omoro Saniyah ufite imyaka 12 mu bakobwa  wegukanye imidali 5 ya zahabu mu byiciro bitandukanye birimo koga Ngarama “Backstroke” muri metero 50 akoresha amasegonda 37 n’ibice 54. Yitwaye neza kandi muri metero 50 mu koga Makeri “Breaststroke” aho yakoresheje amasegonda 45 n’ibice 55. Muri metero 50 mu koga Bunyugunyugu “Butterfly”, Omoro Saniyah yegukanye umwanya wa mbere akoresheje amasegonda 37 n’ibice 81.

Omoro Saniyah mu Gukura umusomyo “Freestyle” muri metero 100 yabaye uwa mbere akoresheje umunota 1 n’amasegonda 10 n’ibice 57 naho muri metero 50 aba uwa mbere akoresheje amasegonda 32 n’ibice 57.

Undi witwaye neza ni Maniraguha Eroi ufite imyaka 26 akaba yaregukanye imidali 5 harimo itatu ya zahabu n’indi 2 ya Feza. 

Mu koga Ngarama “Backstroke”muri metero 50 yegukanye umwanya wa mbere akoresheje amasegonda 35 n’ibice 6. Mu Gukura umusomyo “Freestyle” muri metero 10 yakoresheje amasegonda 56 n’ibice 10 naho muri metero 50 akoresha amasegonda 25 n’ibice 29.

Mu koga Makeri “Breaststroke” muri metero 50, Maniraguha yabaye uwa kabiri akoresheje amasegonda 32 n’ibice 76 naho mu koga Bunyugunyugu “Butterfly” muri metero 50 aba uwa kabiri akoresheje amasegonda 27 n’ibice 48.

Maniraguha Eroi ukomoka i Karongi ariko akaba akinira Mako Sharks SC ikorera mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko nta rushanwa riba ryoroshye ko bisaba ubwitange, ubushake no kwitegura neza. Ati : “Kugira ngo twitware neza twariteguye bihagije kugira ngo tubashe gutsinda andi makipe.”

Nyuma y’ikipe ya Mako Sharks SC haje ikipe ya CS Karongi n’amanota 559 aho yegukanye imidali 18. Ku mwanya wa 3 hari Vision JN Rubavu n’amanota 382 aho yegukanye imidali 14.

Uko amakipe yandi yakurikiranye, CBS Karongi (177), Rwamagana Canoe SC (165), Cercle Sportif de Kigali (85), Rwesero SC (76), Gisenyi Boys SC (76), Mount Kenya University SC (66), Thousand Kilos SC (64), Les Dauphins SC (59) na Rubavu SC (36).

Iri ni ryo rushanwa rya mbere Komite nshya ya RSF iteguye  kuva yatorwa muri Mutarama 2020.

Perezida wa RSF, Girimbabazi Pamela yatangaje ko hari hashize igihe nta marushanwa ategurwa kubera COVID-19 bakaba bishimiye ko iri rushanwa ryo Kwibuka  ryagenze neza.

Perezida wa RSF, Girimbabazi Pamela

Akomeza avuga ko bariteguye muri ibi bihe kugira ngo bifatanye n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuba iri rushanwa ryabaye mbere gato ugereranyije n’igihe amarushanwa yo kwibuka yatangiriraga, Girimbabazi asobanura ko bashatse kubikora abanyeshuri bakiri mu biruhuko kugira ngo baboneke ari benshi. Ati: “Mwabibonye ko benshi ni urubyiruko, twagira ngo tubabone bose kuko bari mu biruhuko kuko ubu bagiye gusubira mu bigo byabo.”

 Perezida wa RSF, Girimbabazi avuga nyuma y’iri rushanwa hari n’andi marushanwa kuko bafite gahunda yo kwita cyane ku bakiri bato bakabategura kugira ngo mu minsi iri imbere hazabe hari abana bahangana no ku rwego mpuzamahanga.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS”, Shema Maboko Didier yatangaje ko hashize igihe habaho ubufatanye n’amashyirahamwe y’imikino ndetse na Komite Olempike y’u Rwanda mu gutegura amarushanwa yo Kwibuka.  Avuga ko irushanwa ryo Koga ari ryo ryabimburiye ayandi ariko no mu yindi mikino azaba mu minsi iri imbere.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPORTS, Shema Maboko Didier

Shema yishimiye kuba imikino nk’iyi iba ababyeyi bagaherekeza abana babo. Ati: “Ababyeyi na bo bafite inshingano mu guteza imbere siporo uretse ababaherekeje hari n’ababyeyi batoza bakanagira n’abana bakina. Ni byiza kuko uruhare ni urwa buri wese guteza imbere siporo, iyo ababyeyi  baherekeje abana bibaha imbaraga kandi bakamenya n’aho abana  babo bari kugira ngo bafatanye n’abatoza ndetse banamenye n’uko abana babo bahagaze, bikaba biduha icyizere ko rero mu gihe dufatanyije siporo yacu izatera imbere tukagera kure kuko buri wese aba afite uruhare.”

Iri rushanwa ryo Kwibuka mu mukino wo Koga rikaba ryari ryitabiriwe n’intumwa ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu “MINUBUMWE”, Visi Perezida wa mbere n’uwa kabiri muri Komite Olempike y’u Rwanda, Umulinga Alice na Umutoni Salama.

Amafoto

  • Imvaho Nshya
  • Mata 18, 2022
  • Hashize imyaka 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE