Gorilla Games yerekanye abanyamahirwe batatu batsindiye itike yo kujya mu Bwongereza
Sosiyete ikora ibijyanye n’imikino y’amahirwe “Gorilla Games” ku wa Gatanu taliki 15 Mata 2022 yerekanye abanyamahirwe batatu batsindiye itike yo kujya i London mu Bwongereza gukurikirana umukino wa Arsenal na Manchester United muri shampiyona y’u Bwongereza uzabera kuri Sitade Emirates taliki 23 Mata 2022.
Aba banyamahirwe ni Makuza Patrick, Mukundente Phiona na Nahasoni Innocent bakazajyana na Rigoga Ruth usanzwe ari umunyamakuru wa RBA akaba akorana na Gorilla Games mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa.
Gakwandi Chris ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri Gorilla Games yatangaje ko mu Kuboza 2021 na Mutarama 2022 habaye gahunda bise “Indoto zibaye impamo” yari igamije gushaka abakoresha Gorilla Games bahabwa amahirwe yo kuzareba umukino w’indoto zabo benshi baba bifuza kureba , uzahuza ikipe ya Arsenal na Manchester United i London taliki 23 Mata 2022.

Yakomeje avuga ko iyi gahunda yagombaga kuba muri aya mezi abiri hanyuma hagakurikiraho tombola, kuko byakozwe mu buryo bw’amahirwe.
Ati : “Dusanzwe tugira ubundi buryo wenda aho uwateze amafaranga menshi cyangwa mbere ari we utsinda, ariko kuri iyi nshuro byari amahirwe gusa icyasabwaga kwari ugutega ukoresheje amafaranga kuva ku 1000.”
Aba banyamahirwe basanzwe ari n’abakunzi b’umupira w’amaguru kuko Makuza Patrick na Nahasoni Innocent ni abafana b’ikipe ya Manchester United.
Makuza yashimiye Gorilla Games kuri aya mahirwe bamuhaye yo gukabya inzozi kuko yifuzaga kuzareba ikipe ya Manchester United ikina ahibereye.
Nahasoni we avuga ko ubusanzwe iyo habaye ibintu byo gutanga amahirwe abantu batekereza ko hazamo ikimenyane. Ati : “Turashimira Gorilla Games ko byagenze neza nta kimenyane. Ni amahirwe tubonye umuntu aba yifuza kuko si buri wese wakandagira hariya. N’abandi twabashishikariza kwitabira ibikorwa bya Gorilla Games. ”
Ibikorwa byo gutega ku mikino “Betting” benshi bazi ko bikorwa n’abagabo gusa, Mukundente Phiona avuga ko yabitangiye hari ubimukorera nyuma na we arabyikorera kandi yasanze ntacyo bitwaye kuba abagore na bo babikora. Yakomeje avuga ko agiye gukabya inzozi kuko yifuje kugera muri iriya Sitade kuva kera none inzozi ze zibaye impamo akaba ashimira Gorilla Games.

Rigoga Ruth usanzwe ari umunyamakuru wa RBA akaba akorana na Gorilla Games mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa ndetse by’umwihariko akaba ari umufana wa Manchester United yatangaje ko iyi gahunda igitangira yari afite impungenge kubera COVID-19 ariko ubu kuba inzozi zibaye impamo ashimira cyane Gorilla Games.
Yakomeje avuga ko yishimiye ko mu batsindiye aya mahirwe harimo n’umugore kuko abantu benshi nta bwo biyumvisha ko na bo bakora ibijyanye n’ibikorwa by’imikino y’amahirwe. Ati : “Ubu hari benshi bazitinyuka kuko hari abari bazi ko ari iby’abagabo gusa.”
Uko biteganyijwe, aba banyamahirwe bazahaguruka mu Rwanda taliki 21 Mata berekeze i London barebe umukino taliki 23 Mata hanyuma taliki 24 Mata 2022 bagaruke mu Rwanda.
Gakwandi Chris ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri Gorilla Games avuga ko iyi gahunda yazamuye imibare y’abitabiriye ibikorwa bya Gorilla Games ari na cyo bari bagamije bikiyongeraho gushimira abahisemo gukoresha Gorilla Games.
Akomeza avuga ko izi gahunda zizakomeza kuko hakiri igihe ngo uyu mwaka wa 2022 urangire. Ati : “Dushora gutegura izi gahunda zishobora gutanga amahirwe yo kujya mu mahanga cyangwa ibindi bihembo bitandukanye.”
Muri Gashyantare 2022, Ndabahize Rodrigue yatsindiye itike yo kujya kureba umukino wa nyuma wa CAN 2021 muri Cameroun muri gahunda ya Gorilla Games “YES U CAN” akaba yari yemerewe kujyana n’inshuti ye.

