Kwibuka ni inshingano za buri Munyarwanda wese – Uwayezu
Muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Ababutsi mu 1994, abakinnyi, abatoza, abayobozi na bamwe mu bahagarariye abafana ba Rayon Sports, taliki 13 Mata 2022 basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 5.
Kuri uru Rwibutso rwa Ntarama basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo yakozwe ndetse n’uko abahashyinguye bishwe.
Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yatangaje ko ibi babikoze mu rwego rwo kwibuka nk’umuryango mugari wa Rayon Sports kuko na wo wagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati : « Rayon Sports yabuze bamwe mu banyamuryango bayo, kwibuka rero ni igikorwa tugomba gukora kandi tuzanakomeza kugira ngo bidufashe gutanga ubutumwa ku rubyiruko, abakunzi ba Rayon Sports n’ab’imikino muri rusange kugira ngo Jenoside ntizongere kuba ukundi. »
Uwayezu akomeza avuga ko kwibuka ari inshingano za buri Munyarwanda wese yaba ari umuntu ku giti cye cyangwa abibumbiye mu itsinda runaka, ikipe n’abandi. Aha akaba asaba ko n’andi makipe akwiye kujya ategura igikora nk’iki cyo gusura inzibutso kugira ngo bamenye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Agaruka ku bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu yagize ati : « Aha twabonye ibyabaye bikozwe n’Abanyarwanda. Hari abahakana ko bitabaye, kugira ngo tubirwanye rero tugomba kubanza kuza tugasobanurirwa aya mateka cyane cyane ku bakiri bato byabaye badahari.»

Yakomeje avuga ko hari bamwe bakiri bato byabaye badahari kandi bakaba ari bo bagomba kubaka iki gihugu. Ati : «Biciye muri siporo tugomba kubiba urukundo n’amahoro, tukubaka igihugu cyacu no gukomeza guharanira ko ibi bitazongera kuba mu Rwanda n’ahandi ku Isi. »
Rugamba Salvator wabaye muri Rayon Sports mbere ya Jenoside yakorewe Ababutsi mu 1994 n’ubu akaba ari muri Komite Ngenzuzi yagaragaje ko we ibi byose yabyiboneye n’amaso ye kuko yari mu basirikare bari ku rugamba rwo guhagarika Jenoside ariko yagiye mu gisirikare asanzwe ari umukunzi wa Rayon Sports.
Agaruka ku bihe bya mbere ya Jenoside yakorewe Ababutsi mu 1994, Rugamba avuga ko byari byiza ku bantu babaga muri siporo ko iyo Leta iza kuba nzima yari kubyigiraho ikigisha abantu bakava mu macakubiri.
Ati :« Nk’umukino wa Rayon Sports na Kiyovu wasangaga ntawitaye ngo kanakana ni Umuhutu cyangwa ni Umututsi, impaka zabaga ari impaka, haba hariya mu biryogo, umukino watangiraga gushyuha ku wa Mbere tuzakina ku wa Gatandatu na nyuma yaho abantu bakagaruka bayivugaho yarangiye, hari urukundo ku buryo iyo tuza kugira Leta nzima ubundi yari kubifata k’ibintu ikwiye gusigasira ariko bari barahisemo umurongo w’ubwicanyi. »
Rugamba avuga ko siporo ubusanzwe abayirimo nta kindi baba batekereza uretse intsinzi n’ibyishimo. Ati : «Ubu iyo Rayon Sports itsinze igitego nta bwo uhindukira ngo ubanze urebe uwo muri kumwe ubwoko afite mwese murahoberana mukishima, ntekereza ko rero iki ari ikimenyetso cyiza na Leta ikwiye kubakiraho kuko siporo ni kimwe mu bintu bituma abantu basabana. »
Ikipe ya Rayon Sports ubu igizwe n’abakinnyi b’Abanyarwanda ndetse n’Abanyamahanga. Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Ntarama no gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Muvandimwe JMV wavuze mu izina ry’abakinnyi b’Abanyarwanda yatangaje ko byari ngombwa ko biga aya mateka kugira ngo baharanire ko bitazongera kuba ukundi.

Agaruka ku bahakana Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994, Muvandimwe avuga ko nta bumuntu bafite. Ati : «Twabonye ibyabaye biteye ubwoba, umubyeyi yishe umwana we, umwana yishe umubyeyi, abantu bose bazajye basura inzibutso ababihakana bazagenda babyemera.»
Essomba Willy Onana, rutahizamu wa Rayon Sports akaba akomoka muri Cameroun yatangaje ko ari ubwa mbere mu buzima bwe abonye ibintu nk’ibi. Ati : «Byanteye agahinda, twarabyigishijwe mu ishuri, ariko nta makuru menshi nari mfite none byose ndabibonye hano, ku bubafasha bw’Imana ndizera ibintu nk’ibi bitazongera kuba muri iki gihugu.»

Akomeza avuga ko umupira w’amaguru ugira uruhare mu guhuza abantu benshi kandi yizere ko uzakomeza gufasha Abanyarwanda kubaka ubumwe. Onana kandi yishimira iterambere u Rwanda rugezeho. Ati : “U Rwanda rumeze neza rwariyubatse mu bintu byose, kandi ndifuza ko bizakomeza gutya.”
Bamwe mu bari muri Rayon Sports bibukwa
Ikipe ya Rayon Sports birazwi ko ifite abakunzi benshi mu gihugu hose ariko hakozwe urutonde rw’abari abakinnyi, abatoza n’abayobozi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu bari abakinnyi hari Murekezi Rapfael “Fatikaramu” waje no kuba umutoza, Munyurangabo Rongin, Kiragi, Abba, Rutabingwa, Kalisa, George, Nyirurugo Antoine, Kamali, Masaka na Ruterana.

Mu bari muri Komite hari Mujejende Benoit, Agronome Janvier, Kayombya Selesi, Munyamasheke, Viateur, Vianney, Kayihura, Gatera Carpophore, Kayitakire Florent, Cyigenza Eugene, Ramutsa Marcel na Nduwumwe.
Amafoto: Rayon Sports isura Urwibutso rwa Ntarama



