Karongi: Impunzi z’Abanyekongo zazindukiye mu myigaragambyo karundura

Karongi: Impunzi z’Abanyekongo zazindukiye mu myigaragambyo karundura

Impunzi z’Abanyekongo zimaze igihe zicumbikiwe mu nkambi ya Kiziba mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba zazindukiye mu myigaragambyo yamagana Jenoside irimo gukorerwa bene wabo basigaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Impunzi zaramukiye mu myigaragambyo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 04 Werurwe 2024, aho zivuga ko zamaganye Jenoside ikorwa na Leta ya Congo, ikorerwa Abatutsi bo muri Kivu y’Amajyaruguru, Abanyamurenge bo muri Kivu y’Amajyepfo n’Abahema bo muri Ituri.

Zivuga ko zitishimiye uburyo amahanga aceceka ahubwo ahitamo gutunga urutoki abantu, yirengagije abakongomani bavuga ikinyarwanda barimo gukorerwa Jenoside.

Umuyobozi w’Inkambi ya Kiziba, Nsengamungu Albert Methode, yavuze ko bari kwamagana ubwicanyi buri gukorerwa Abatutsi muri Congo.

Ati: “Mureke tubyamagane yaba abana cyangwa abantu bakuru kuko imyaka tumaze hano irahagije, tugomba kubona igihugu twita iwacu, tugomba kubona igihugu tutazatura mu nzu ya metero 2 kuri 4.”

Impunzi zamaganye ibihugu bitanga imfashanyo ku gihugu kibakorera Jenoside.

Bimwe mu bihugu byatunzwe agatoki harimo igihugu cy’u Burundi, Malawi, Afurika y’Epfo ndetse n’abacanshuro na FDLR.

Banamaganye kandi Perezida wa Congo, Antoine Felix Tshisekedi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27