Ali Hassan Mwinyi wabaye Perezida wa Tanzania yitabye Imana

Ali Hassan Mwinyi wabaye Perezida wa Tanzania yitabye Imana

Ali Hassan Mwinyi wabaye Perezida wa kabiri wa Tanzania hagati ya 1985 na 1995 yitabye Imana afite imyaka 98.

Ibitangazamakuru byo muri Tanzania byatangaje ko Hassani Mwinyi yitabye Imana aguye mu bitaro bya Mzena biherereye mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Samia Suluhu, Perezida wa Tanzania, yemeje urupfu rwa Hassan kuri uyu wa Kane tariki 29 Gashyantare 2024 abinyujije kuri televiziyo y’igihugu.

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yatangaje icyunamo cy’iminsi irindwi mu gihugu hose.

Ali Hassan Mwinyi yavutse tariki 08 Gicurasi 1925 yitabye Imana tariki 29 Gashyantare 2024.

Yabaye Perezida wa Tanzania nyuma ya Perezida Mwalimu Julius Kambalage Nyarere. Yasimbuwe na Perezida Benjamin Mkapa.

Nyakwigendera Hassan Mwinyi yabaye Perezida w’Ishyaka riri ku butegetsi ryitwa Chama Cha Mapinduzi (CCM) kuva mu 1990 kugeza mu 1996.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27