Perezida Kagame yakiriye Gen. Daglo uyobora RSF muri Sudani

Perezida Kagame yakiriye Gen. Daglo uyobora RSF muri Sudani

Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Mutarama 2024, yakiriye Gen Mohamed Hamdan Daglo, Umuyobozi w’Umutwe wa Rapid Support Forces(RSF) wo muri Sudani baganira ku buryo u Rwanda rwafasha mu kugarura amahoro mu gihugu cye.
Uwo muyobozi wa RSF arimo kugirira uruzinduko mu bihugu bya Afurika bitandukanye.

Ni uruzinduko rwa mbere akoreye hanze ya Sudani mu rwego rwo gusaba ubufasha abayobozi b’ibihugu bitandukanye ngo bagire urahare mu guhagarika imirwano mu gihugu cye.

Ni imirwano ihanganishije ingabo za Sudan(SAF) ziyoboye ubutegetsi bw’inzibacyuho n’iza RSF kuva muri Mata 2023.

Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda (MINAFFET) yatangaje ko Gen.Daglo yaganirije Perezida ku bibazo igihugu cya Sudani kirimo guhura na byo bishingiye ku mpamvu za Politiki n’umutekano kandi bifuza ko habaho uburyo bwo kugarura amahoro.

Perezida Kagame yijeje ko u Rwanda rurimo gushaka icyo gukora ngo amahoro n’ibiganiro bibeho mu rwego rwo guhosha intambara hagati ya SAF na RSF.

MINAFFET yagize iti: “Yashimangiye ko hakenewe igisubizo cya politiki kugira ngo abaturage ba Sudani bakire imibabaro”.

Ikigo Mpuzamahanga cy’Iterambere (IGAD) cy’ibihugu 8 bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ufite icyicaro muri Djibouti, urimo gukora ibikorwa byo gushaka umuti w’ibibazo binyuze mu guhuza no kunga Gen. Daglo na mukeba we, Umuyobozi w’ingabo za Sudani Abdel Fattah al-Burhan.

Nyuma yo guhura na Perezida Kagame, Daglo yanditse kuri X agira ati: “Perezida Kagame yumvishije icyerekezo cy’ahazaza h’igihugu cyacu, ibi bizatuma dushyira iherezo ku ntambara, tugere ku mutekano n’ituze ndetse no kugarura imiyoborere y’abasivili yimakaza Demokarasi.Tubona ko ibihugu byinshi bidushyigikiye kandi bizaba n’impamvu nziza yo guhosha intambara n’amakimbirane mu rwego rwo kwimakaza amahoro, iterambere n’ubukungu”.

Yakomeje agira ati: “Dutegereje imbaraga z’u Rwanda, zishingiye ku bunararibonye, ndetse n’ubuhanga mu miyoborere bagaragaje, kandi twizeye ko bazadufasha guhagarika ibi bibazo no kugarura umutekano n’ituze”.

Hagati aho ariko, Gen. Daglo kuri uyu wa Kane na bwo yari yahuye na Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa mu mujyi wa Pretoria.

Daglo kandi yanahuye na ba Perezida ba Kenya, Uganda, Ethiopia na Djibouti mu ngendo yatangiye mu kwezi k’Ukoboza kwa 2023.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27