U Rwanda rwatorewe kuyobora Komite Ngishwanama Ihoraho ya Loni

U Rwanda rwatorewe kuyobora Komite Ngishwanama Ihoraho ya Loni

Ku munsi wa gatanu w’Inama ya Komite ngishwanama y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe ibibazo by’umutekano UNSAC 56, yateraniye i Kigali, u Rwanda rwatorewe kuyobora Komite ngishwanama ihoraho mu Muryango w’Abibumbye.

I Kigali hatangijwe Inama ya 56 y’Abaminisitiri ya Komite Ngishwanama Ihoraho y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe ibibazo by’umutekano muri Afurika yo hagati (UNSAC).

Ni umwanzuro watorewe mu nama y’abaminisitiri yagarutse kuri bimwe Umugabane wa Afurika ukeneye by’umwihariko muri Afurika yo hagati, mu mezi 6 ari imbere.

Abaminisitiri bagize Komite Ngishwanama Ihoraho ya Loni ku bibazo by’Umutekano muri Afurika yo Hagati (UNSAC) batoreye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, kuba umuyobozi Mukuru wayo, avuga ko hagomba gushyirwa ingufu mu gukemura ibibazo by’umutekano bibangamira iterambere ry’akarere.

Yagize ati: “Aka karere kugarijwe n’ibibazo by’umutekano, ibibazo by’ubuhunzi, imihindagurikire y’ibihe. Gusuzumira hamwe igitera impinduka mu butegetsi mu buryo bunyuranye n’Itegeko Nshinga na byo ni ikibazo gikwiye guhabwa umwanya wihariye. Ni ingingo yafasha kugera ku bisubizo bikwiye kandi birambye byazana amahoro, umutekano n’iterambere.”

Mu gutangiza iyo nama ku wa 21 Ugushyingo 2023, bamwe mu bayitabiriye basabye bimwe mu bihugu bigize  Afurika yo hagati kwamaganira kure imvugo zihembera urwango zagiye zigaragara muri bimwe mu bihugu byo muri ako gace kimwe  no kurwanya ibikorwa by’iterabwoba bikihagaragara byibasira inyokomuntu.

UNSAC igizwe n’ibihugu cumi na kimwe bigize Umuryango wa ECCAS ari byo Angola, u Burundi, Cameron, Repubulika ya Centrafrique (CAR), Tchad, Congo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Ginea Equatorial, Gabon, u Rwanda, Sao Tomé na Principe.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27