UR yahembye abanyeshuri bahize abandi mu guhanga udushya

UR yahembye abanyeshuri bahize abandi mu guhanga udushya

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda UR bakoze imishinga ihiga iyindi mu guhanga udushya kandi ije gukemura ibibazo biri mu sosiyete, bahembwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira 2023.

Nishimwe Gad ni we wagize umushinga mwiza kurusha iyindi, ahembwa miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda zatanzwe na Banki y’Abaturage nk’umwe mu bafatanyabikorwa bateye inkunga iki gikorwa cyimakaza ubushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda.

Nishimwe umushinga we ni uwo kubyaza umusaruro imyanda y’ibirahuri akabibyazamo amakaro, amapave n’ibindi bikenerwa mu bwubatsi.

Nishimwe wahize abandiij ashimira Kaminuza y’u Rwanda yamufashe gukora umushinga we, akavuga ko igihembo yahawe azagikoresha mu kwagura umushinga we.

Ati: “Turagenda tukajya Nyabugogo hari amacupa aba yaramenetse yandagaye ndetse n’ahandi mu ngo tugenda tuyakusanya tuyabyaza umusaruro hanyuma tugakoramo amakaro, urumva twebwe tubungabunga ibidukikije, turwanya umwanda ndetse tukaninjiza n’amafaranga, aya mafaranga mpawe ntabwo ari make kuko ngiye kugura imashini nzajya nkoresha kugira ngo bikomeze kwagura umushinga wanjye”.

Ni umushinga avuga ko kandi uzakomeza gushyigikira gahunda za Leta zirimo kwimakaza isuku ndetse no kubungabunga ibidukikije.

Ati: “Ikirahure ni umwanda ntikibora ni uburyo bwo kubungabunga ibidukikije kuko ibirahure byangiza ibidukikije, ikindi nakongeraho aho hajya imyanda y’ibirahure hazakoreshwa ibindi kuko turimo kubikoresha kandi natwe bizakomeza kutwinjiriza amafaranga kandi tunabungabunga ibidukikije.

Icyo nagiraho inama bagenzi banjye niba ugerageje bikanga komeza kandi urebe ahari ikibazo wakemura kugira ngo bigirire akamaro sosiyete”.

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushizwe imari Kayitare Francoise, yavuze ko Kaminuza y’u Rwanda ishimira abanyeshuri bafite imishinga myiza, ko izakomeza gufasha aba banyeshuri kuyagura mu rwego rwo kuzamura urwego rw’ubushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda.

Ati: “Abanyeshuri batsinze turabashimira kandi imishinga yanyu ni ingirakamaro, mufite ibitekerezo byiza kandi turabasezeranya ubufatanye, kugira ngo iyi mishinga yanyu itange umusaruro. Iyo ni yo ntego y’ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda”.

Minisitiri w’Uburezi Twagirayezu Gaspard, avuga ko Leta y’u Rwanda izakomeza gushyigikira gahunda nk’izi ku buryo icyerekezo u Rwanda rwihaye cyo kuzamura urwego rwo guhanga udushya kizagerwaho ndetse ashimangira ko abakiri bato ari bo u Rwanda rwitezeho guhanga udushya tuzatuma  ruba igicumbi cy’udushya ku Isi.

Minisitiri w’Uburezi Twagirayezu Gaspard

Ati: “Ubundi mbere wasangaga kuvumbura ubumenyI bwa mudasobwa buhambaye (Software) twarabihariraga ibigo bikomeye ariko ubu si ko bimeze n’abakiri bato barimo kuzikora hanze aha, rero mwe banyeshuri bari muri Kaminuza ndabasaba ngo mukomeze kwagura ubumenyi ndetse na Minisiteri izakomeza kubatera inkunga”.

Mu bahembwe na Kaminuza y’u Rwanda kuri uyu munsi bose hamwe ni 10, abanyeshuri bakoze imishinga mu ngeri zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, ubuhinzi, ubuvuzi n’ibindi.

Uwa mbere yahawe igihembo cy’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 5, uwa kabiri ahabwa miliyoni 4 mu gihe uwa gatatu kugeza ku wa gatanu bahembwe miliyoni 1 abandi na bo batanu basigaye bahawe amafaranga ibihumbi 500 buri umwe yo kubafasha kwagura imishinga yabo.

ZIGAMA THEONESTE

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27