Kigali: Irushanwa “Rwanda Boxing Open Championship 2022” ryitabiriwe n’abakinnyi 22

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 27, 2022
  • Hashize imyaka 4
Image

Ku wa Gatandatu taliki 26 Werurwe 2022   kuri Club Rafiki  i Nyamirambo habereye irushanwa mu mukino w’iteramakofe “Rwanda Boxing Open Championship 2022” aho ryitabiriwe n’abakinnyi 22 hakinwa imikino 11.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino  wa Boxing mu Rwanda “RBF”, Kalisa Vicky atangaza ko iri ari ryo rushanwa ribaye nyuma y’imyaka isaga ibiri nta marushanwa ategurwa kubera COVID-19.

Akomeza avuga ko ubundi biteze ko irushanwa ryitabirwa n’abakinnyi bagera kuri 60 ariko kubera igikorwa cy’umuganda ndetse no gutegura ikibuga byatumye abakinnyi 22 ari bo bakina.

Imwe mu mikino yabaye, Iranezeza Aimé yatsinze Kamali Olivier bombi bakina mu cyiciro cy’abafite ibiro 55.

Mu bafite ibiro 60, Nsabimana David yatsinze Ntare Emmanuel na ho  mu bafite ibiro 95, Nsengiyumva Vincent atsinda Mahirane Gerard.

Mu bakobwa, Uwineza Charlotte yatsinze Dusenge Omega mu cyiciro cy’abafite ibiro 30 na ho Uwase Sandrine atsinda Nsengiyumva Ange mu cyiciro cy’abafite ibiro 64.

Perezida wa RBF, Kalisa avuga ko urwego rw’abakinnyi  ruri hagati kuko mu myaka ibiri yari ishize nta marushanwa  yabaga ndetse bakaba bataritozaga uko bikwiye kubera COVID-19 ari yo mpamvu urwego rusa n’urwasubiye hasi.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino  wa Boxing mu Rwanda “RBF”, Kalisa Vicky

Hateganyijwe  irushanwa rizajyana n’amahugurwa y’abatoza n’abasifuzi

Perezida wa RBF, Kalisa atangaza ko  iri rushanwa ribaye nyuma y’irindi  ryabaye taliki 19 Werurwe 2022 ubwo habaga iserukiramuco ry’imikino njyarugamba “Martial Arts Sports Festival 2022” muri Kigali Arena.

Akomeza ashimira Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS” ku kibuga kigezweho “Boxing Ring”  yabaguriye  gifite agaciro ka miliyoni 14 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ati : Kuva twarabonye ikibuga kigezweho, imikino tuzategura twizeye ko izagenda neza kuko ni ho tuzakura abakinnyi bazahagararira igihugu.”

Kalisa avuga ko muri Mata 2022 barimo gutegura irushanwa rizajyana n’amahugurwa y’abatoza n’abasifuzi ku nkunga ya Komite Olempike y’u Rwanda.

Ati : “ Abatoza n’abasifuzi bazahugurwa nyuma hategurwe irushanwa kugira ngo uzaba yabahuguye arebe ko ibyo bize babishyira mu ngiro  abe ari ho ahera atanga amanota.”

Perezida wa RBF, Kalisa avuga ko uzatanga amahugurwa ari impuguke izaturuka mu ishyirahamwe ry’umukino wa Boxing ku Isi “ IBA” kugeza ubu bategereje izina rye ndetse n’igihe azazira ubundi bagakora gahunda y’amahugurwa.

Aya mahugurwa biteganyijwe ko azitabirwa n’abantu 50 barimo abatoza 25 n’abasifuzi 25.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 27, 2022
  • Hashize imyaka 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE