Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

Ikipe y’u Rwanda mu mukino ukomatanya Koga, Kunyonga igare   no Kwiruka ku maguru “Triathlon” iri  muri Afurika y’Epfo  aho yitabiriye  irushanwa rya “IRONMAN 70.3 Durban 2023” rizabera mu Mujyi wa Durban , taliki 04 Kamena 2023.

Iyi kipe y’u Rwanda igizwe n’abakinnyi 4 ari bo Gatete Vital, Maniragaba Jack Roger na  Ishimwe Heritier mu bagabo na   Uwineza Hanani mu bagore.

Iyi kipe yajyanye na Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda “RTF”, Mbaraga Alexis, Visi Perezida, Habarugira Pierre Celestin Kaviri ndetse na Uwamukuza Jean Baptiste nk’umutoza.

Muri iri rushanwa “IRONMAN 70.3 Durban 2023” abakinnyi bazitwara neza bazabona itike yo kwitabira amarushanwa atandukanye ku rwego rw’Isi “IRONMAN 70.3 World Championships”.

Uko irushanwa rizagenda

Abakinnyi bazabanza gusiganwa mu Koga “Swimming” aho bizabera kuri  uShaka Beach, bazasiganwa intera  ya kilometero 1,9. Nyuma bazakurikizaho kunyonga igare mu ntera ya kilometero 90 aho bazazenguruka ubugira kabiri ahitwa Suncoast Casino na Umdloti. Abakinnyi bazasoza basiganwa ku maguru mu ntera ya kilometero 21.1 aho muri rusange bazakora  kilometero 113 .

Biteganyijwe ko nyuma y’iri rushanwa ryo muri Afurika,  taliki 05 Kanama 2023 hazaba irushanwa ryo mu Rwanda rizabera mu Karere ka Rubavu  “IRONMAN 70.3 Rwanda 2023”  akaba ari ku nshuro ya  kabiri.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27