Triathlon: Ngendahayo na Mutimukeye begukanye irushanwa ryo Kwibuka

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 15, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda “RTF” ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS”, Komite Olempike y’u Rwanda n’Akarere ka Nyaruguru  ryateguye irushanwa  ryo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994  “Race to Remember Nyaruguru Duathlon Challenge 2023″.  

Iri rushanwa ryabaye taliki 13 Gicurasi 2023 mu Karere ka Nyaruguru ryitabriwe n’abakinnyi 32 bari mu byiciro bitandukanye.

Mbere yo gusiganwa aba bakinnyi ndetse n’abayobozi batandukanye bari bayobowe na Meya w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel babanje gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruri inyuma y’ibiro by’Akarere ka Nyaruguru.

Abitabiriye isiganwa babanje gusiganwa intera ya kilometero 5 ku maguru nyuma basiganwa kilometero 20 ku igare basoza basiganwa  ku maguru intera ya kilometero  2,5.

Abasiganwe bahagurukiye i Ndago  munsi y’ibiro by’ Akarere ka Nyaruguru  bakomereza i Kibeho baragaruka bafata igare berekeza ku Munini bakatira mu mudugudu w’icyitegererezo  “Munini IDP Model Village” bagaruka i Ndago  bakomereza i Kibeho barakata bagaruka i Ndago nyuma  basiganwa intera ya kilometero 2.5 ku maguru basoza bakoze intera ya kilometero 27,5.

Mu cyiciro cy’abagabo, Ngendahayo Jeremie ni we  wegukanye umwanya wa mbere  aho yakoresheje isaha 1, iminota 12 n’amasegonda 20. Yakurikiwe na  Habimana Jean Eric  wakoresheje isaha 1, iminota 18 n’amasegonda 28 naho ku mwanya wa 3 haza Gatete Vital wakoresheje isaha 1, iminota 20 n’amasegonda 25.

Mu bagore hasiganwe abakinnyi babiri aho Mutimukeye Saidat  yegukanye umwanya wa mbere akoresheje isaha 1, iminota 47 n’amasegonda 55 naho ku mwanya wa kabiri haza Akimana  Valentine wakoresheje amasaha 2, iminota 11 n’amasegonda 20.

Muri iri rushanwa hari abakinishije amagare asanzwe atari aya siporo aho Mbarubukeye Elias yegukanye umwanya wa mbere akoresheje isaha 1, iminota 26 n’amasegonda 50 akurikirwa na Niyombikesha Jean Claude wakoresheje isaha 1, iminota 27 n’amasegonda 28 mu gihe ku mwanya wa 3 haje  Nsengiyumva Anicet  wakoresheje isaha 1, iminota 36 n’amasegonda 32.

Mu cyiciro cy’abakuze, Nyandwi Vianney  ni we waje ku mwanya wa mbere akoresheje isaha 1, iminota 28 n’umunota 01 akurikirwa na  Nkurunziza Boniface wakoresheje isaha 1 n’iminota 38 naho ku mwanya wa 3 haza Hakuzimana Jean Paul wakoresheje isaha 1, iminota 29 n’amasegonda 30.

Mu cyiciro cy’abafite ubumuga hakinnye umukinnyi umwe, Rukundo Augustin wakoresheje isaha 1, iminota 29 n’amasegonda 55.

Iri rushanwa ryahuriranye n’igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ikipe y’umukino wa Triathlon y’Akarere ka Nyaruguru “Kibeho Holy Land Triathlon Club”.

Perezida wa RTF, Mbaraga Alexis yatangaje ko gukorera irushanwa bwa mbere i Nyaruguru babisabwe n’ikipe nshya ariko biri no muri gahunda zabo zo kumenyekanisha uyu mukino mu bice byose by’igihugu.

Perezida wa RTF, Mbaraga Alexis

Agaruka kuri iri rushanwa ryo Kwibuka, yishimiye uko ryagenze anashimira Ubuyobozi bw’Akarere uburyo  bafatanyije mu kuritegura.

Mbaraga kandi yashimangiye ko irushanwa nk’iri aba ari umwanya mwiza wo kuzirikana abari mu muryango mugari wa siporo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994  hanatangwa ubutubwa   cyane cyane ku rubyiruko ko ibyabaye bitazongera kuba ukundi.

Perezida w’ishyirahamwe ry’abaserukiye u Rwanda mu mikino Olempike akaba akuriye Komite itegura imikino yo Kwibuka “GMT 2023”, Sharangabo Alexis, OLY   yishimiye uko irushanwa ryagenze anagaragaza ko kugeza ubu iyi mikino irimo kugenda neza kuko ubu amashyirahamwe 4 ari yo amaze gutegura iyi mikino kandi ikaba ikomeje kuko izaba muri iki gihe cy’iminsi 100 yo Kwibuka.

Sharangabo Alexis, OLY

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel yatangaje ko gutegura iri rushanwa bafatanyije na RTF babyishimiye. Yakomeje avuga ko nubwo uyu mukino utamenyerewe cyane ariko abakinnyi bo muri Nyaruguru bagerageje kwitabira banagaragaza ubushake.

Meya Murwanashyaka yavuze ko uyu mukino ukinwa mu byiciro bitatu ariko hakinwe 2 gusa ari byo kwiruka no kunyonga igare. Ati: “Ibi biraduha umukoro wo gutuma ibyangombwa byose byuzura rikazajya  rikinwa mu buryo bwuzuye kandi ko  ku bufatanye n’izindi nzego ndetse n’abikorera bizagerwaho hubakwe ibikorwaremezo ku buryo n’icyiciro cyo Koga kizajya gikinwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel

Iri rushanwa ryasize havutse ikipe y’umukino wa Triathlon y’Akarere ka Nyaruguru “Kibeho Holy Land Triathlon Club”. Meya Murwanashyaka yavuze ko ari ibyo kwishimira kandi ko biteguye kuyishyigikira kugira ngo ikomeze izamure impano z’abatuye i Nyaruguru yaba mu kwiruka ndetse no kunyonga igare.

Nyuma y’iri rushanwa, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru  bwahawe igikombe cy’ishimwe.

Iyi kipe nshya ya “Kibeho Holy Land Triathlon Club” na yo yahawe ishimwe kandi inizezwa ubufatanye.

Ubuyobozi bw’ikipe ya “Kibeho Holy Land Triathlon Club”

Amafoto

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 15, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE