FERWAFA na FRSS bagiye guhuza imbaraga mu guteza imbere umupira w’amaguru mu mashuri
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda « FERWAFA » hamwe n’ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri mu Rwanda « FRSS » basinye amasezerano y’ubufatanye mu rwego rwo guhuza imbaraga mu guteza imbere umupira w’amaguru mu mashuri.
Aya masezerano y’ubufatanye y’imyaka 5 yashyizweho umukono ku wa Kane taliki 10 Werurwe 2022 hagati ya Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier na Perezida wa FRSS, Padiri Gatete Innocent.
Muri aya masezerano FERWAFA na FRSS biyemeje gukoresha umupira w’amaguru mu kugira uruhare mu kuzamura uburezi n’iterambere ry’abana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye yose mu Rwanda.
Nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano, Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier yavuze ko kugira impano yo gukina umupira w’amaguru ari byiza ariko bidahagije.
Yagize ati : « Ni byiza ko umwana ahabwa ubumenyi bwo mu ishuri. Hari benshi ubuzima bwagiye bugora nyuma yo gusoza umupira w’amaguru kubera ko batari barize. »
Perezida wa FERWAFA, yakomeje avuga ko Siporo ifasha umunyeshuri kwiga neza ndetse inafasha umuntu kubana neza n’abandi mu buzima busanzwe.
Ati : «Tuzazamura urukundo rw’umupira, abana bongere gukunda umupira w’amaguru. Tuzafatanya mu kumenyekanisha umupira w’amaguru kugira ngo Abanyarwanda mu byiciro bitandukanye bongere bawukunde. Mu myaka mike izakurikiraho twizeye ko bizatanga umusaruro.»
Perezida wa FRSS, Padiri Gatete Innocent yavuze ko iki gikorwa ari ingirakamaro kuko iterambere ry’umupira w’amaguru ritagerwaho badahereye ku bakiri bato kandi igihe kinini baba bari ku ishuri. Akomeza avuga ko intego za FRSS harimo guteza imbere imikino mu mashuri hagamijwe gushyigikira uburezi bwuzuye.
Aya mashyirahamwe yombi biteganyijwe ko azategura ibikorwa bikubiye mu bice bitatu. Igice cya mbere ni amahugurwa aho abana bari munsi y’imyaka 17 bazahugurwa mu busifuzi, hari abazahugurwa kandi mu bijyanye n’ubutabazi bw’ibanze. Hatangwa amahugurwa kandi ku batekinisiye ba FRSS mu gutegura amarushanwa ndetse hanategurwe amahugurwa mu buryo buhoraho abatoza bo mu marerero y’icyitegererezo.
Igice cya kabiri kizibanda ku marushanwa aho biteganyijwe ko hazategurwa amarushanwa y’abana bari munsi y’imyaka 13 na 15 no gushishikariza abana kwitabira amarushanwa ari benshi no kuyashyira mu bikorwa.
Igice cya gatatu mu masezerano y’impande zombi kizibanda ku guteza imbere impano ahazabaho igikorwa cyo gutoranya abana bafite impano, gushaka inkunga yo kongera umubare w’amashuri y’icyitegererezo arera abana bafite impano, gukurikirana ko abana bakurikira amasomo bagakora n’imyitozo nkuko byateguwe, gutanga ubufasha no gukora ubuvugizi igihe cyo kwimura abana aho bibaye ngombwa.
Kugira ngo aya masezerano azashyirwe mu bikorwa neza hashyizweho Komisiyo ihuriweho b’impande zombi izabikurikirana. Iyi Komisiyo igizwe n’Abanyamabanga Bakuru b’amashyirahamwe yombi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FRSS, Komiseri ushinzwe tekinike n’iterambere muri FERWAFA n’Abayobozi ba tekinike b’Amashyirahamwe yombi.
Imikino mu mashuri buri mwaka ihuza nibura abana ibihumbi 37 mu cyiciro cy’amashuri abanza n’ayisumbuye. Aba bana barushanwa mu mikino 13 irimo n’umupira w’amaguru. Uretse imikino y’imbere mu gihugu buri mwaka amakipe yitwaye neza aserukira u Rwanda mu mikino y’amashuri mu karere k’Afurika y’u Burasirazuba « FEASSSA».
Kuri ubu hakaba haranatangijwe irushanwa rishya ku rwego rw’Afurika rizajya rihuza amashuri « CAF Pan-African Schools Football Championship ».
Amasezerano nk’aya y’ubufatanye akaba yari asanzwe hagati ya FRSS n’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda “FRVB”.
