Cricket: Uganda yegukanye “Victoria Series 2023”, ikipe y’u Rwanda iba iya 4
Kuva taliki 18 kugeza 23 Mata 2023, i Kampala muri Uganda habereye irushanwa mpuzamahanga mu mukino wa Cricket mu cyiciro cy’abagore “Victoria Series 2023” aho imikino yabereye ku kibuga cya “Lugogo Cricket Oval”.
Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 5 arimo ikipe y’u Rwanda, UAE, Tanzania, Kenya na Uganda.
Aya makipe yakinnye hagati yayo aho ikipe ya Uganda yasoje iyoboye urutonde ikurikiwe na Tanzania. Aya makipe yombi yagombaga gukina umukino wa nyuma taliki 23 Mata 2023 ariko kubera imvura nyinshi umukino ntiwabaye.
Ikipe ya Uganda yari yasoje imikino y’amajonjora iri ku mwanya wa mbere ni yo yahise yegukana igikombe. Ku mwanya wa kabiri haje ikipe Tanzania, UAE isoreza ku mwanya wa 3, ikipe y’u Rwanda isoreza ku mwanya wa 4 mu gihe ikipe ya Kenya yasoreje ku mwanya wa nyuma wa 5.





Ishimwe yahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza
Muri iri rushanwa hanahembwe abakinnyi bitwaye neza, aho umukinnyi w’u Rwanda, Ishimwe Henriette Therese ari we wahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu irushanwa ryose “Player of the series”.
Ishimwe yakinnye imikino 4 akora amanota 71 mu dupira 66 ndetse anasohora mu kibuga abakinnyi 5 (5 Wickets).


Umukinnyi ukomoka muri UAE, Kavisha Kumari Egodage yahawe igihembo cy’umukinnyi warushije abandi gukubita agapira “Best Batter” aho mu mikino 4 yakoze amanota 112.

Concy Aweko ukinira Uganda ni we wahawe igihembo cy’uwarushize abandi mu gutera agapira “Best Bowler” aho mikino 3 yasohoye mu kibuga abakinnyi 7 (7 Wickets).

Ubwo iri rushanwa “Victoria Series” ryaherukaga kuba muri 2019 ryari ryitabiriwe n’ibihugu 3 ari byo Kenya, Zimbabwe na Uganda. Ikipe ya Zimbabwe ni yo yegukanye igikombe icyo gihe itsinze Uganda.