Koga: Ikipe ya CS Karongi ni yo yegukanye irushanwa ryo Kwibuka
Ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda “RSF” ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS” ndetse na Komite Olempike y’u Rwanda ni ryo ryabimburiye andi mashyirahamwe y’imikino gutegura irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 29 abari mu muryango mugari wa siporo yaba abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abakunzi b’imikino bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iri rushanwa “Genocide Memorial Swimming Championship 2023” ryabereye muri Green Hills Academy i Nyarutarama taliki 15 Mata 2023.
Abakinnyi basaga 130 bari baturutse mu makipe 10 ni bo bitabiriye bakaba bari mu byiciro bitandukanye by’imyaka.


Ikipe ya CS Karongi ni yo yegukanye umwanya wa mbere ikurikirwa na Mako Sharks SC naho ku mwanya wa 3 haza ikipe ya Les Dauphins SC.

Perezida wa RSF, Girimbabazi Rugabira Pamela yatangaje ko irushanwa ryagenze neza. Yakomeje avuga ko abitabiriye benshi ari abakiri bato ko uyu ari umwanya mwiza wo kubabwira amateka y’igihugu bagakura bayazi ndetse bakamenya n’uko bagomba kwitwara ubundi bagafatanya n’abandi mu guteza imbere igihugu.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS”, Niyonkuru Zephanie yagaragaje ko iri rushanwa ryo Koga ari ryo ryabimburiye andi yateguwe muri iki gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yakomeje avuga ko bishimiye uburyo iri rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi benshi kandi bamwe bakaza baherekejwe n’ababyeyi babo. Ati : “Ubutumwa rero twabahaye ni uko tugomba kwibuka twiyubaka ariko tunarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside tunahangana n’abakiyipfobya.”
Niyonkuru yavuze ko iyi gahunda y’imikino yo kwibuka izakomeza mu yandi mashyirahamwe y’imikino agera kuri 17 .
Irushanwa ryo kwibuka rizakurikiraho ni iryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Table Tennis rikazaba taliki 22 Mata 2023.





