Karate: Niyomugabo Damien yatorewe kuba Perezida wa FERWAKA

Karate: Niyomugabo Damien yatorewe kuba Perezida wa FERWAKA

Taliki 02 Mata 2023  mu cyumba cy’inama cya Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS” i Remera habereye inama y’inteko rusange y’ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda “FERWAKA” ikaba yabereyemo amatora ya Komite nyobozi nshya.

Niyomugabo Damien ni we watorewe kuba Perezida wa FERWAKA mu gihe cy’imyaka 4 iri imbere akaba yasimbuye kuri uyu mwanya, Uwayo Theogene wari umaze imyaka 15  ayobora FERWAKA.

Niyomugabo Damien, Perezida wa FERWAKA

Ku mwanya wa Visi Perezida hatowe Mwizerwa Dieudonne, Umunyamabanga mukuru  hatorwa Bugingo Elvis wari usanzwe kuri uyu mwanya  naho ku mwanya w’Umubitsi hatorwa Ingabire Solange.

Mu bandi batowe hari Niragire Samuel watorewe umwanya w’Umuyobozi wa Tekinike  ndetse hatorwa n’Akanama nkemurampaka kagizwe na Ganziteka Didier Pascal, Rugwizangoga Reverien na Ngirababyeyi Noel.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27