Beach Tennis: Muhire na Habimana bitabiriye irushanwa mpuzamahanga muri Kenya

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 24, 2023
  • Hashize imyaka 4
Image

Abakinnyi babiri b’Abanyarwanda bakina Tennis yo ku mucanga “Beach Tennis”, Muhire Joshua na Habimana Valens bitabiriye irushanwa mpuzamahanga ryaberaga muri  Kenya “ITF BT10 Ocean Blue”, taliki 18 na 19 Werurwe 2023.

Iri rushanwa ryari ribaye ku nshuro ya mbere mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba ryatanze amanota ku rutonde rw’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis ku Isi “ITF”.

Abakinnyi 32 ni bo bitabiriyebakaba bari bavuye mu bihugu birimo u Rwanda,  Espagne, Uganda, Tanzania, Sudani na Kenya.

Muri iri rushanwa, Muhire Joshua na Habimana Valens bageze muri ½ byo mu byiciro bibiri harimo icyiciro cyakinwe  taliki 18 Werurwe 2023 n’ikindi cyakinwe  taliki ya 19 Werurwe 2023.

Nyuma y’iri rushanwa, aba bakinnyi bombi Muhire na Habimana babaye abakinnyi ba mbere b’Abanyarwanda bagiye ku rutonde rwa ITF-ATP Ranking.

Muhire Joshua na Habimana Valens

Gushyirwa ku rutonde rwa ITF-ATP, aba bakinnyi babikesheje amanota 5 babonye mu cyiciro cya mbere cy’ irushanwa bakinnye taliki ya 18 Werurwe 2023, n’amanota 5 babonye taliki ya 19 Werurwe 2023.

Mu cyiciro cy’irushanwa ryakinwe taliki 19 Werurwe 2023, muri ½ cy’irangiza, Muhire na Habimana bakuwemo n’ikipe ya Navas Borja (Espagne) ufatanya na Mouhamed Fazal (Kenya) bakaba bafite umudali w’Umuringa ku rwego rw’Afurika.

Muri rusange amakipe yageze ku mukino wa nyuma, iya mbere ihabwa amanota 10, iya kabiri igahabwa 7 naho ikipe yavuyemo itsinze umukino umwe ikabona inota 1.

Umukino wa Beach Tennis watangijwe mu Rwanda muri 2019

Taliki ya 19 Ukuboza mu 2019, ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda “RTF” ryatangije uyu mukino, utangirira ku kibuga cyari inyuma ya Sitade Amahoro i Remera.

Ikibuga gikinirwaho uyu mukino kigizwe na metero 16 ku 8  kikaba kigabanyijemo kabiri mu gihe ibikoresho byifashishwa ari udupira dutandukanye n’utwo bakinisha Tennis isanzwe ndetse na raketi (Racket) zitandukanye.

Umugozi barenzaho agapira uba uri muri metero 1.7 uvuye hasi mu gihe uyu mukino ukinwa n’abakinnyi babiri nka “Beach Volleyball” cyangwa umwe kuri umwe, kubara amanota byo bikaba ari ibisanzwe.

Tennis yo ku mucanga “Beach Tennis” yatangiye gukinwa mu 1970 mu Butaliyani , aho kugeza ubu uyu mukino umaze kugera mu bihugu bisaga 50 ku Isi.

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 24, 2023
  • Hashize imyaka 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE