EAPCCO Games 2023: Polisi y’u Rwanda yatangiye yitwara neza
Kuri uyu wa Kabiri taliki 21 Werurwe 2023 ni bwo mu Rwanda hatangiye imikino ihuza ibihugu bigize umuryango w’abayobozi ba Polisi zo mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba “EAPCCO Games 2023” .
Iyi mikino yabimburiwe n’ibirori byo kwiyereka aho abakinnyi basaga 1000 baturutse mu bihugu 8 ari byo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Tanzania, Kenya, Sudani, Sudani y’Epfo na Ethiopia bakoze akarasisi, ibirori byabereye kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo.




Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda “IGP”, DCG Namuhoranye Felix yashimiye ibihugu byohereje abakinnyi kwitabira iyi mikino.

Yakomeje avuga ko umuryango wa EAPCCO wagize uruhare runini mu kubaka umutekano binyuze mu bikorwa by’ubufatanye hagati y’ibihugu byose 14 bigize uyu muryango.
DCG Namuhoranye Felix yagarutse ku kamaro k’ iyi mikino aho yavuze ko kuyitegura ari ugushimangira ubufatanye binyuze muri siporo kuko ituma bose bahurira hamwe bagasabana, bakagira ibyo biga ndetse bakongera imbaraga mu bikorwa kugira ngo bagere kuri wa mutekano uhamye wifuzwa.
Umuyobozi wa Polisi Mpuzamahanga mu Karere “INTERPOL Regional Bureau”, Gideon Kimilu yashimangiye ko intego nyamukuru y’iyi mikino atari uguhatanira ibikombe ahubwo ko ari uburyo bwo gukomeza ubufatanye bwa Polisi mu kurwanya no gukumira ibyaha byambukiranya imipaka.

Minisitiri w’Umutekano, Gasana Alfred yibukije abitabiriye ibirori byo gufungura iyi mikino “EAPCCO Games 2023” ko nta terambere ryabaho igihe umutekano udahari. Ati “Kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka ndetse n’umutekano muke ni zimwe mu nkingi ziganisha ku itembere, ni ngombwa rero ko habaho ubufatanye hagati y’inzego zishinzwe umutekano”.

Minisitiri Gasana yashimiye abagize uruhare mu itegurwa ry’iyi mikino.








Polisi y’u Rwanda yatangiye itsinda
Nyuma y’ibirori byo gufungura “EAPCCO Games 2023” habaye imikino ibiri aho mu mupira w’amaguru ikipe ya Polisi y’u Rwanda yatsinze Polisi y’u Burundi ibitego 3-1. Ibitego bya Polisi y’u Rwanda byatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri, Mugisha Didier na Kayitaba Bosco naho igitego cya Polisi y’u Burundi gitsindwa na Hakizimana Tity.






Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo.
Muri Volleyball, ikipe ya Polisi y’u Rwanda yitwaye neza itsinda Polisi y’u Burundi amaseti 3-0 (25-18, 25-20 na 25-22). Uyu mukino wabereye muri BK Arena.


Gahunda y’imikino y’umunsi wa kabiri
Kuri uyu wa Gatatu taliki 22 Werurwe 2023, “EAPCCO Games 2023” irakomeza ahateganyijwe imikino ngororamubiri “Athletics” kuri Sitade ya Bugesera, imikino y’iteramakofe “Boxing” muri Hilltop Hotel. Muri Netball, ikipe ya Uganda irakina na Tanzania kuri Club Rafiki (10h00) naho muri Volleyball, ikipe ya Kenya ikine n’u Burundi muri BK Arena (18h00).
