Amagare: Mulubrhan Henok yongeye kwegukana shampiyona y’Afurika, u Rwanda rutahana imidali 9

  • Imvaho Nshya
  • Gashyantare 15, 2023
  • Hashize imyaka 4
Image

Kuva taliki 08 kugeza 13 Gashyantare 2023  mu Mujyi wa Accra muri Ghana habereye shampiyona y’Afurika mu mukino wo gusiganwa ku magare mu muhanda « African Road Cycling Championships 2023 ».

Umukinnyi ukomoka muri Eritrea, Mulubrhan Henok akaba akinira ikipe ya Bardiani–CSF–Faizanè  mu Butaliyani ni we wegukanye shampiyona y’Afurika  muri uyu mwaka wa 2023  akaba ari ku nshuro ya kabiri kuko no muri 2022 ni we wari wayegukanye.

Ku mwanya wa kabiri haje Hamza Yacine (Algeria) naho ku mwanya wa gatatu haza ED Doghmy Achraf (Maroc).

Mu bagore, Ukpeseraye Ese Lovina ukomoka muri Nigeria ni we wegukanye shampiyona y’Afurika. Ku mwanya wa kabiri haje Bamogo Awa (Burkina Faso) naho ku mwanya wa gatatu haza De Marigny-Lagesse Lucie (Mauritius).

Ikipe y’u Rwanda yegukanye imidali 9

Muri iyi shampiyona y’Afurika, abakinnyi 12 ni bo baserukiye  u Rwanda aho bari mu byiciro bitatu.

Mu cyiciro cy’abakinnyi bakuru n’abatarengeje imyaka  23 “Men Elite &U-23” hari Mugisha Moise, Muhoza Eric, Niyonkuru Samuel, Nsengimana Jean Bosco, Tuyizere Etienne na Uhiriwe Byiza Renus.

Mu cyiciro cy’ingimbi  “Men Junior”  hari Nshutiraguma Kevin, Shyaka Janvier na Tuyizere Hashim.

Mu cyiciro cy’abagore  “Women Elite”  hari Nirere Xaverine, Ingabire Diane na Nzayisenga Valentine bakinira ikipe ya Canyon/SRAM Generation mu Budage.

Aba bakinnyi b’u Rwanda bitwaye neza begukana imidali 9 muri rusange harimo 2 ya zahabu, 5 ya Feza n’indi ibiri  y’Umulinga.

Imidali ibiri ya zahabu yegukanwe na Uhiriwe Byiza Renus mu gusiganwa mu muhanda  “Road Race” mu batarengeje imyaka 23  “U-23” ndetse na  Ingabire Diane na we mu batarengeje imyaka 23 mu gusiganwa mu muhanda “Road Race”.

Uhiriwe Byiza Renus
Ingabire Diane

Imidali  4 ya Feza harimo uwegukanwe na Mugisha Moise mu gusiganwa n’isaha umukinnyi ku giti cye “Individual Time Trial”  mu bagabo “Men Elite”.

Ikipe y’u Rwanda yegukanye umudali wa Feza mu cyiciro cy’aho abakinnyi bakina bavanze abagore n’abagabo  bagasiganwa n’isaha “Mixed Relay Team Time Trial”. Iyi kipe yari igizwe na Tuyizere Etienne, Niyonkuru Samuel, Muhoza Eric, Nzayisenga Valentine, Ingabire Diane na Nirere Xaverine.

Nzayisenga Valentine yegukanye umudali wa Feza mu gusiganwa n’isaha umukinnyi ku giti cye “Individual Time Trial” mu bagore “Women Elite”.

Nzayisenga Valentine

Umudali wa  Feza wa 4 wegukanwe na Nirere Xaverine mu gusiganwa mu muhanda mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23  “Women U-23 Road Race”.

Nirere Xaverine (iburyo)

Ingabire Diane yegukanye umudali wa Feza mu cyiciro cyo gusiganwa n’isaha, umukinnyi ku giti cye “Individual Time Trial” mu batarengeje imyaka 23 “Women U-23”.

Ingabire Diane

Imidali 2 y’Umulinga yegukanwe n’ikipe y’u Rwanda  mu bagabo  no mu bagore mu gusiganwa  n’isaha nk’ikipe “Team Time Trial”.  Ikipe y’u Rwanda mu bagabo yari igizwe na  Uhiriwe Byiza Renus, Nsengimana Jean Bosco, Tuyizere Etienne na Mugisha Moise  naho mu bagore igizwe na Nirere Xaverine, Nzayisenga Valentine  na Ingabire Diane.

Shampiyona y’Afurika muri uyu mwaka wa 2023 yitabiriwe n’ibihugu 24.

Mu mikino ya shampiyona y’Afurika  iheruka muri 2022  yabereye mu Misiri, u Rwanda rwari rwegukanye imidali ibiri harimo umwe wa Zahabu n’undi w’Umulinga.

  • Imvaho Nshya
  • Gashyantare 15, 2023
  • Hashize imyaka 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE