Hatowe Komite nshya ya Komisiyo y’abakinnyi muri RNOSC

  • Imvaho Nshya
  • Gashyantare 12, 2023
  • Hashize imyaka 4
Image
Abagize Komite nshya ya Komisiyo y'abakinnyi muri RNOSC

Kuri iki Cyumweru taliki 12 Gashyantare 2023 ku cyicaro cya Komite Olempike y’u Rwanda “RNOSC” i Remera habereye igikorwa cy’amatora ya Komite nyobozi nshya ya Komisiyo y’abakinnyi muri RNOSC.

Komite nshya igizwe na Mugabe Aristide (Basketball) watorewe kuba Perezida. Visi Perezida yabaye  Yankurije Marthe, OLY (Athletics). Ku mwanya w’ Umunyamabanga  hatowe  Igihozo Cyuzuzo Yvette (Volleyball).

Mugabe Aristide, Perezida
Yankurije Marthe, OLY (Visi Perezida)
Igihozo Cyuzuzo Yvette (Umunyamabanga)

Hatowe kandi n’Abajyanama ari bo Maniraguha Eloi, OLY (Swimming), Uwayo Clarisse (Taekwondo)  na  Semana Jean (Sitting Volleyball).

Maniraguha Eloi, OLY
Uwayo Clarisse
Semana Jean

Komite nyobozi icyuye igihe ikaba yari iyobowe na Ntagengwa Olivier (Volleyball).

Komite mpuzamahanga y’imikino Olempike “IOC” igaragaza ko inshingano za komisiyo y’abakinnyi  ari  ukuvuganira bagenzi babo  kugira ngo bageze ibitekerezo byabo muri Komite Olempike.

  • Imvaho Nshya
  • Gashyantare 12, 2023
  • Hashize imyaka 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE