Visi Perezida wa mbere wa CNOSR , Umulinga azakomeza kuyobora kugeza manda irangiye
Muri Gicurasi 2021 ni bwo hatowe Komite nyobozi nshya ya Komite Olempike y’u Rwanda « CNOSR » yari iyobowe na Uwayo Theogene. Mu Gushyingo 2022, Uwayo yeguye kuri uyu mwanya.
Taliki 22 Mutarama 2023 muri Lemigo Hotel habereye inama y’Inteko Rusangengarukamwaka isanzwe ya Komite Olempike y’u Rwanda maze Inteko Rusange yemeza ubwegure bw’uwari Perezida inemeza ko Visi Perezida wa mbere, Umulinga Alice akomeza inshingano zo kuyobora Komite Olempike y’u Rwanda kugeza manda irangiye.
Iyi Komite nyobozi yari yatorewe manda y’imyaka 4 bikaba bivuze ko amatora ya Komite nyobozi nshya ya Komite Olempike y’u Rwanda azaba muri 2025.
Indi myanzuro yafatiwe muri iyi nama y’Inteko Rusange, hemejwe raporo y’ibikorwa bya Komite Olempike by’umwaka wa 2022, n’igenabikorwa ryayo ry’umwaka wa 2023. Hemejwe raporo y’icungamutungo rya Komite Olempike y’umwaka wa 2022, n’ingengo y’imari yayo ya 2023.
Inteko rusange yemeje raporo y’imikino yo kwibuka “GMT 2022”, inatora abagize Komite yo gutegura “GMT 2023”, ari bo Sharangabo Alexis Oly, Ingabire Assia, Murema Jean Baptiste, Uwiragiye Marc na Mukeshimana Assumpta.
Inteko rusange yakiriye kandi yemeza abanyamuryango bashya ari bo Rwanda Badminton Sports Federation “RBSF”, Rwanda Golf Union na Rwanda Olympians Organization .



Hemejwe Perezida wa Académie Nationale Olympique, Kayiranga Albert.

Visi Perezida wa mbere wa Komite Olempike, Umulinga Alice yatangaje ko iyi ari inama y’Inteko Rusange isanzwe aho abanyamuryango barebera hamwe ibikorwa byakozwe mu mwaka usojwe ndetse n’ibiteganyijwe mu mwaka ukurikiyeho.

Agaruka ku bikorwa biteganyijwe muri uyu mwaka wa 2023, Umulinga yavuze ko umwaka utaha hari imikino Olempike « Paris 2024 » uyu mwaka rero akaba ari bwo hateganyijwe imikino itandukanye mpuzamahanga yo gushaka itike.
Yakomeje avuga ko binyuze mu kigega gitegura inkunga za Komite Olempike «Olympic Solidarity» hari gahunda barimo yo gutegura abakinnyi kugira ngo bazashore kwitabira imikino Olempike barimo abakina umukimo w’amagare « Cycling », Taekwondo ndetse n’imikino ngororamubiri « Athletics ».
Ati : « Aba ni bo barimo guhabwa inkunga yo kubategura kugira ngo bazabone itike y’imikino Olempike 2024 ».
Visi Perezida wa CNOSR, Umulinga agaruka ku banyamuryango bashya bakiriwe yavuze ko Badminton na Golf ari imikino izanzwe ikinwa hano mu Rwanda, kuba rero bakiriwe bigiye gufasha mu guteza imbere no kuzamura imikino mu Rwanda muri rusange.
Hakiriwe kandi ihuriro ry’abaserukiye u Rwanda mu mikino Olempike «Rwanda Olympians Organization », aha Umulinga yagaragaje ko inshingano nyamukuru za Komite Olempike harimo gutegura abitabira imikino Olempike kuba rero abayikinnye barishyize hamwe bakaba babaye n’abanyamuryango ari byiza kuko bazafatanya mu gutegura barumuna babo bazitabira imikino Olempike.
