Cricket: Imikino y’igikombe cy’ Isi igeze muri ½ cy’irangiza

  • Imvaho Nshya
  • Mutarama 26, 2023
  • Hashize imyaka 4
Image

Taliki 27-01-2023

India-New Zealand (JB Marks Oval-10h00)

England-Australia (JB Marks Oval-13h45)

Kuri uyu wa Gatanu taliki 27 Mutarama 2023 ni bwo hakinwa imikino ya ½  cy’irangiza  mu mikino y’igikombe cy’Isi muri Cricket mu  cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 19 “ICC U-19 Women’s T20 World Cup 2023” irimo kubera muri Afurika y’Epfo.

Imikino iteganyijwe, ikipe ya India irakina na New Zealand naho ikipe ya England ikine na Australia.

Imikino y’amajonjora yasojwe taliki 25 Mutarama 2023 aho ikipe ya India yasoje iyoboye itsinda rya mbere “Group 1” mu mikino y’icyiciro cya kabiri cy’amakipe 12 “Super 6”.

Mu itsinda rya kabiri “Group 2”,  ikipe ya England ni yo yasoje iyoboye urutonde  ikurikiwe na New Zealand naho ikipe y’u Rwanda isoreza ku mwanya wa 4.

  • Imvaho Nshya
  • Mutarama 26, 2023
  • Hashize imyaka 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE