Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Zimbabwe mu mikino y’igikombe cy’Isi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 18, 2023
  • Hashize imyaka 4
Image
Abakinnyi b'ikipe y'u Rwanda mu byishimo nyuma yo gutsinda ikipe ya Zimbabwe

Itsinda A

Zimbabwe 80-119 Rwanda

England 156-103 Pakistan

Itsinda C

New Zealand 75-74 Ireland

West Indies 177-99 Indonesia

Taliki 18-01-2023

Itsinda A

Australia-Sri Lanka (Willowmoore Park-10h00)

Bangladesh-USA (Willowmoore Park B-10h00)

Itsinda D

India-Scotland (Willowmoore Park B-13h45)

South Africa-UAE (Willowmoore Park-13h45)

Ikipe y’u Rwanda yakoze amateka itsinda umukino wayo wa mbere  mu mikino y’igikombe cy’Isi mu mukino wa Cricket mu  cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 19 “ICC U-19 Women’s T20 World Cup 2023” irimo kubera muri Afurika y’Epfo.

Ku wa Kabiri taliki 17 Mutarama 2023 ni bwo hakinwe imikino y’umunsi wa kane  aho mu itsinda B  amakipe yakinaga umukino wa kabiri.

Ikipe y’u Rwanda yitwaye neza itsinda  Zimbabwe ku kinyuranyo cy’amanota 39.

Muri uyu mukino, ikipe y’u Rwanda yatangiye ikubita agapira ishaka amanota “Batting” maze mu dupira 120 (20 Overs) ikora  amanota 119 mu gihe abakinnyi 8 ari bo basohowe mu kibuga (8 Wickets).

Mu gice cya kabiri ikipe ya Zimbabwe yasabwaga amanota 120  ngo itsinde umukino yatangiye gukubita agapira “Batting”  maze ubwo  hari hamaze gukinwa udupira 112 (18.4 Overs), abakinnyi  bose ba Zimbabwe basohowe mu kibuga (10 Wickets) mu gihe yari imaze gukora amanota 80.

Umukinnyi w’u Rwanda, Ishimwe Henriette yakoze akazi gakomeye aho yakuyemo abakinnyi 4 (4 Wickets)  mu dupira 4 yateye yikurikiranya.

Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Ishimwe Gisele ni we wahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri uyu mukino aho yatsinze amanota 34 mu dupira  23 ndetse anabasha gukura mu kibuga umukinnyi umwe (1 Wicket).

Nyuma yo kwitwara neza, Ishimwe  Gisele nka kapiteni yatangaje ko nyuma y’umukino wa mbere batsinzwemo na Pakistan barebye amakosa bakoze mu mukino wa Zimbabwe biyemeza kuyakosora ari yo mpamvu bitwaye neza.

Agaruka ku mukino wa nyuma mu itsinda  uzabahuza na England taliki 19 Mutarama 2023  yavuze ko biteguye nta bwoba bafite buri mukinnyi wese yiteguye guhangana kugira ngo ikipe y’u Rwanda izitware neza.

Ishimwe Henriette wasohoye mu kibuga abakinnyi  4 ba Zimbabwe yatangaje ko  bakimara gutsindwa na Pakistan itabarusha, umutoza yababwiye ko bashoboye ko bagomba gukora neza ku mukino wa Zimbabwe bagatsinda.

Agaruka mu buryo yateye udupira 4 twose akuramo abakinnyi ba Zimbabwe, Ishimwe yavuze ko  byamutunguye ariko ubusanzwe iyo atera agapira nta gihunga agira ari yo mpamvu yabashije gukuramo aba bakinnyi.

Ishimwe Henriette ubwo yari amaze gusohora mu kibuga abakinnyi  4 ba Zimbabwe

Yashimiye cyane Abanyarwanda baba muri Afurika y’Epfo ndetse n’abaturutse mu Rwanda baje kubashyigikira kuko byatumye bagira ishyaka n’imbaraga zo gukora cyane ngo babashimishe.

Umutoza mukuru w’ikipe y’u Rwanda, Leonard Nhamburo  yavuze ko bicaye hamwe bareba ibyo bakoze neza n’ibyo bakoze nabi ku mukino wa mbere. Ati : “Abakinnyi nababwiye ko umukino bagiye gukina utandukanye n’uwo bakinnye mbere ko amakosa bakoze bagomba kuyakosora kandi byabakundiye bitwara neza.”

Umutoza mukuru w’ikipe y’u Rwanda, Leonard Nhamburo 

Agaruka ku mukino wa nyuma mu itsinda, Umutoza Leonard Nhamburo yavuze ko England ari ikipe ikomeye ariko ko abakinnyi bose ari ubwa mbere bakinnye iyi mikino  bityo nta we ukwiye kugira igihunga, yizeza ko ikipe y’u Rwanda igomba gukina kandi ikitwara neza. 

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA”, Stephen Musaale yatangaje ko bishimye cyane kuba abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda bakinnye neza ntibatinye Zimbabwe kuko ubusanzwe ari ikipe ikomeye muri Afurika.

Musaale yashimiye  Abanyarwanda baba muri Afurika y’Epfo  baje gushyigikira ikipe ndetse n’abandi bari mu bice bitandukanye bagaragaje ko bari inyuma y’ikipe.

Agaruka ku mukino wa nyuma mu itsinda ikipe y’u Rwanda izakina na England yashimangiye ko  gutsinda bishoboka cyane kuko  aba bakinnyi bose bari mu kigero kimwe  wenda ikipe ishobora kurusha indi uburyo bwo kwitegura n’ibindi ariko  ko bafite uburyo bitegura nk’Abanyarwanda kandi bizeye ko bazayitsinda.

Undi mukino wabaye mu itsinda B, ikipe ya England yatsinze Pakistan ku kinyuranyo cy’amanota 53.

Nyuma y’iyi mikino y’umunsi wa 4, ikipe ya England ni yo iyoboye urutonde n’amanota 4 ikurikiwe n’u Rwanda (2), Pakistan (2) na Zimbabwe (0).

Indi mikino yabaye ni  iyo mu itsinda C aho  ikipe ya New Zealand yatsinze  Ireland naho ikipe ya  West Indies itsinda  Indonesia.

Nyuma y’umunsi wa 4, ikipe ya New Zealand ni yo iyoboye urutode n’amanota 4 inganya na West Indies  nyuma hakaza Ireland na Indonesia zifite 0.

Gahunda  y’imikino y’umunsi wa 5

Kuri uyu wa Gatatu taliki 18 Mutarama 2023  hateganyijwe imikino y’umunsi wa 5 aho mu itsinda A na D hakinwa imikino ya nyuma mu matsinda.

Mu itsinda A, ikipe ya Australia irakina na Sri Lanka (10h00) naho Bangladesh ikine na USA (10h00).

Kugeza ubu ikipe ya Bangladesh ni iyo iyoboye urutonde n’amanota 4.

Mu itsinda D, ikipe ya India irakina na Scotland (13h45) naho South Africa ikine na UAE (13h45).

Mbere y’iyi mikino ya nyuma mu itsinda, ikipe ya India ni yo iyoboye urutonde n’amanota 4.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 18, 2023
  • Hashize imyaka 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE