Basketball: Kigali Titans BBC yerekanye abakinnyi izifashisha mu mwaka w’imikino 2023

Basketball:  Kigali Titans BBC yerekanye abakinnyi izifashisha mu mwaka w’imikino 2023

Ikipe ya Kigali Titans BBC yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka nyuma yo kwegukana shampiyona y’icyiciro cya kabiri idatsinzwe, ku wa Kane taliki 12 Mutarama 2023 yerekanye abakinnyi 12 izifashisha muri uyu mwaka w’imikino wa 2023 ndetse iniha intego yo kuba yegukanye  igikombe mu myaka 3 iri imbere.

Ibirori byo kwerekana abakinnyi, abatoza, ikirango gishya ndetse n’imyambaro byabereye muri Kaso mu Kiyovu ahari hitabiriye abantu batandukanye barimo n’itsinda ry’abakunzi ba Kigali Titans BBC.

Iyi kipe mu bakinnyi yerekanye harimo abasanzwe bamenyerewe muri shampiyona  mu Rwanda nka Isezerano Enock wakiniye IPRC Kigali ndetse na APR BBC, Munyeshuri Thierry wakiniraga ikipe ya Espoir BBC, Hitayezu Leonard wakiniye IPRC Kigali na Patriots BBC na Habineza Shaffi wakiniye Espoir BBC na Patriots BBC.

Iyi kipe kandi yazanye abakinnyi babiri mpuzamahanga barimo William Kiah Perry (USA) wakiniraga ikipe ya  Ferroviario da Beira yo muri Mozambique isanzwe ikina imikino y’Afurika “BAL”  ndetse na Azolibe Chijioke Francis ukomoka muri Nigeria akaba yakiniraga ikipe ya City Oilers BBC yo muri Uganda.

William Kiah Perry (USA)
Azolibe Chijioke Francis (Nigeria)

Perezida w’ikipe ya  Kigali Titans BBC ari we wayishinze, Rubonera  Eugene Junior yatangaje ko  nyuma yo kwitwara neza mu cyiciro cya kabiri  bagasoza badatsinzwe, intego bafite mu cyiciro cya mbere ari ugukomerezaho.

Yakomeje avuga ko umwaka wa mbere mu cyiciro cya mbere intego bihaye ari ugusoreza mu makipe 4 ya mbere azabasha gukina imikino ya “Playoffs” gusa bifuza ko mu myaka 3 iri imbere baba begukanye igikombe cya shampiyona.

Perezida w’ikipe ya  Kigali Titans BBC , Rubonera  Eugene Junior

Umutoza mukuru wa Kigali Titans BBC ari na we wayizamuye mu cyiciro cya mbere, Kalima Cyrille yatangaje ko  bakoze ikipe yiteguye guhangana muri shampiyona y’icyiciro cya mbere kandi bizeye ko bazitwara neza.

Mu gutangira shampiyona y’icyiciro cya mbere iyi kipe ya Kigali Titans BBC irakina na Patriots BBC, umukino ubere ku kibuga cya KEPLER (Kinyinya) guhera saa tatu (21h00).

Urutonde w’abakinnyi n’abatoza  b’ikipe ya Kigali Titans BBC

Aba ni Kamanzi Olivier, William Kiah Perry, Azolibe Chijioke Francis, Ngamije Jean Nicolas, Habineza Shaffi, Hitayezu Leonard, Niyonshuti Samuel, Isezerano Enock, Tuyishime Josue, Ntwari Ryan, Yezakuzwe Jordan na Munyeshuri Thierry.

Umutoza mukuru ni Kalima Cyrille , Masengesho Pacifique (Team Doctor) na Tuyishime Jean De Dieu (Team Manager).

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27