Handball: Police HBC na Kiziguro SS zegukanye irushanwa ryo ku mucanga
Ikipe ya Police HBC mu bagabo na Kiziguro SS mu bagore ni zo zegukanye irushanwa rya Handball ikinirwa ku mucanga “Rubavu Beach Handball”.
Iri rushanwa ryagombaga kuba muri 2022 rigasubikwa ryabereye i Rubavu taliki 07 na 08 Mutarama 2023 rikaba ryarateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda “FERWAHAND” ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda “RNOSC”.
Mu bagabo, irushanwa ryitabiriwe n’amakipe 5 ari yo Police HBC, Vision JN HBC, Tengo HBC, ES Kigoma na UR HBC. Aya makipe yakinnye hagati yayo hanyuma 4 ya mbere akomeza muri ½ cy’irangiza.
Mu mikino ya ½, ikipe ya Police HBC yatsinze ES Kigoma amanota 2-1 naho ikipe ya Vision JN HBC itsinda Tengo HBC amanota 2-0.





Ku mukino wa nyuma, ikipe ya Police HBC yari ifite igikombe giheruka yitwaye neza itsinda Vision JN HBC amanota 2-0.




Nyuma yo kwisubiza igikombe yari yegukanye muri 2021, umutoza mukuru wa Police HBC, Ntabanganyimana Antoine yatangaje ko bishimiye kwisubiza iki gikombe gusa bitari byoroshye kuko amakipe yari afite abakinnyi bakomeye. Ati : “Mwabibonye muri ½ twakomeje dutsinze ES Kigoma kuri penaliti tuyirusha igitego 1.”

Akomeza avuga ko gutangira umwaka batwara igikombe ari intangiriro nziza kuko hari amarushanwa atandukanye bitegura mu minsi iri imbere. Ati:“Biduhaye inzira n’umurongo mwiza wo gukomeza kwitwara neza.”
Kiziguro SS yegukanye igikombe ku nshuro ya mbere
Mu bagore iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 3 ari yo UR HBC, ES Mukingi na Kiziguro SS. Nyuma yo gukina hagati yayo. Ikipe ya Kiziguro SS na ES Mukingi ni zo zakinnye umukino wa nyuma aho Kiziguro SS yitwaye neza itsinda ES Mukingi amanota 2-0. Ikipe ya UR Rukara ni yo yari yegukanye igikombe giheruka muri 2021.




Umutoza mukuru wa Kiziguro SS, Sindayigaya Aphrodice yatangaje ko irushanwa n’ubwo ryari ryitabiriwe n’amakipe make ariko ryari rikomeye kuko abakinnyi basaga n’abajya kunganya ubushobozi.
Yakomeje avuga ko batari bamenyereye gukina uyu mukino ariko bahawe amahugurwa bituma barushaho kwitegura. Avuga ko ikibazo ari ibibuga ariko mu mahugurwa bahawe beretswe uburyo bakwikorera ubwabo ikibuga kugira ngo barusheho kwitegura.

Ikipe ya Kiziguro SS mu bagore imaze iminsi yitwara neza muri rusange yegukana ibikombe mu marushanwa atandukanye. Umutoza Sindayigaya avuga ko babikesha abafatanyabikorwa batandukanye barimo Akarere ka Gatsibo kabahora hafi ndetse n’umuterankunga “Gamico Ltd”. Ati : “Abana nta kibazo bafite kandi tugerageza gukora imyitozo ku rwego ruri hejuru.”
Iri rushanwa ryabanjirijwe n’amahugurwa y’abatoza kuri Handball ikinirwa ku mucanga “Beach Handball” aho yatangiye taliki 06 asozwa 08 Mutarama 2023.
Aya mahugurwa yibanze ku bumenyi bw’ibanze “Basic Beach Handball Coaching Course” yitabiriwe n’abatoza ndetse n’abasifuzi bagera kuri 35 akaba yarakurikiranwe mu buryo bw’ikoranabuhanga na Titus Kasekwa (Kenya), umuhuzabikorwa bya Beach Handball muri Zone 5 na 7 ndetse na Kamel Borgi (Tunisia), Perezida wa Komisiyo ya Beach Handball mu Mpuzamashyirahamwe y’umukino wa Handball muri Afurika “CAHB”.




Perezida wa FERWAHAND, Twahirwa Alfred yatangaje ko bishimira uko irushanwa ryagenze kandi ko abakinnyi bagaragaje urwego rwiza.
Yagize ati : “Muri gahunda dufite ni uko tugira abakinnyi bakina Beach Handball gusa batavanga na Handball isanzwe. Twakoze amahugurwa y’ibanze ku mukino wa Beach Handball kandi aya ni ategura andi yisumbuyeho.”
Twahirwa yavuze ko bagiranye ibiganiro na Komite Olempike y’u Rwanda bigamije kureba uburyo bwihariye bafatanya mu kuzamura umukino wa Beach Handball.
Perezida wa FERWAHAND, Twahirwa yavuze ko kandi hari amarushanwa mpuzamahanga ateganyijwe kubera mu Rwanda muri Kamena 2023.
Ati : “Twavuganye n’amakipe bemera gukora ibibuga, i Kiziguro barabyemeye, Police HBC batwemereye ko bagiye kubitekerezaho, nibikorwa bizatuma umukino uzamuka.”

Akomeza agira ati : “Turateganya kugirana amasezerano n’Akarere ka Rubavu mu bijyanye no kuzamura umukino wa Handball muri rusange harimo na Handball yo ku mucanga, twavuganye na Vision JN isanzwe mu bikorwa byo guteza imbere imikino, turi guteganya kandi kohereza abatoza hanze kugira ngo biyungure ubumenyi kuko IHF na CAHB bashyize imbaraga mu guteza imbere Beach Handball.”
Kuba nta shampiyona yihariye ya Beach Handball,Twahirwa avuga ko bifuza kongera amarushanwa akaba nk’abiri mu mwaka cyangwa akajya akinirwa muri “League”. Akomeza avuga ko uyu mwaka kubera iryo rushanwa mpuzamahanga riteganyijwe, mbere y’uko riba bateganya ko mu ntangiriro za Gicurasi 2023 hazaba irindi rushanwa ari bwo bazatoranya abakinnyi bazifashishwa.