Tour du Rwanda 2022: Abakinnyi  b’Abanyarwanda  batsindiye miliyoni 4,8 Frw

Tour du Rwanda 2022: Abakinnyi  b’Abanyarwanda  batsindiye miliyoni 4,8 Frw

Mu mpera z’icyumweru  gishize, taliki 27  Gashyantare 2022 ni bwo hasojwe isiganwa mpuzamahanga ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda  “Tour du Rwanda 2022” ryari ryatangiye taliki 20 Gashyantare 2022.

Ingengo y’imari y’ibihembo by’abakinnyi yanganaga n’ibihumbi 44,6  by’amayero ni ukuvuga  asaga miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.  Abakinnyi b’Abanyarwanda bose hamwe batsindiye  ibihumbi 4,230 by’amayero ni ukuvuga miliyoni 4,8  z’amafaranga y’u Rwanda.

Mugisha Moise wegukanye intera ya nyuma ya Tour du Rwanda 2022 akaba akinira ikipe ya Pro Touch muri Afurika y’Epfo  ni we watsindiye amafaranga menshi agera ku mayero 1690 akaba asaga miliyoni 1,9  y’amafaranga y’u Rwanda  na ho Manizabayo Eric ukinira Benediction Ignite wanaje hafi ku rutonde rusange (9) yatsindiye muri rusange amayero 1,150 asaga miliyoni 1,3 y’amafaranga y’u Rwanda.

Mugisha Moise

Tesfazion Natnael  ukomoka muri Eritrea wegukanye Tour du Rwanda 2022 akaba akinira ikipe ya Drone Hopper-Androni mu Butaliyani we n’ikipe  batsindiye ibihumbi 9,040 akaba asaga miliyoni 10,2 z’amafaranga y’u Rwanda.  Muri aya mafaranga, Tesfazion yatsindiye wenyine ibihumbi 5,380 by’amayero akaba ari miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda.

Tesfazion Natnael

Ibi bihembo kuri ubu nta bwo abakinnyi n’amakipe bahita babihabwa ahubwo abategura irushanwa babyohereza muri UCI akaba ari yo izabishyikiriza abakinnyi nyuma yo gukora igenzura ku bakinnyi ko batakoresheje ibyongera imbaraga n’ibindi. Ibi kandi byakozwe mu rwego rwo  gukemura  ikibazo cyakunze kugaragara mu masiganwa amwe n’amwe muri Afurika aho abakinnyi batsindiraga ibihembo ntibabihabwe.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27