Hafunguwe ku mugaragaro Sitade SKOL yubakiye Rayon Sports
Kuva muri 2014, ikipe ya Rayon Sports ikorana n’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye “SKOL” nk’umuterankunga mukuru. Muri 2017, SKOL yubakiye Rayon Sports ikibuga cy’imyitozo mu Nzove mu Murenge wa Kayinya, Akarere ka Nyarugenge aho uru ruganda rubarizwa “Skol-Nzove Training Ground” nyuma muri 2019 hongeweho amacumbi.
Mu Kwakira 2022, SKOL yavuguruye iki kibuga aho cyashyizwemo ubwatsi bw’ubukorano “Synthetic Turf” ndetse hanubakwa aho abantu bicara aho byatwaye asaga miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kuri uyu wa Kabiri taliki 13 Ukuboza 2022 ni bwo habaye umuhango wo gutaha iki kibuga gishya “SKOL Stadium” aho byahuriranye no kwerekana ku mugaragaro ikipe ya Rayon Sports mu cyiciro cy’abagore “Rayon Sports WFC” ubu irimo gukina shampiyona y’icyiciro cya kabiri.


Mu gufungura iki kibuga ku mugaragaro, umuyobozi mukuru wa SKOL, Ivan Wulffaert yagaragaje ko hari ibindi bizongerwamo birimo amatara kugira ngo kige gikoreshwa igihe cyose.
Yashimiye abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports anabasaba gukomeza kunywa ibinyobwa bya SKOL kuko umusaruro uvamo ufasha ikipe yabo.

Perezida w’umuryango wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yatangaje ko bashimira umufatanyabikorwa wabo SKOL ku gikorwa nk’iki. Ati : “Nyuma y’imyaka 9 dukorana ibi birerekana ko dukorana neza.”
Yakomeje avuga ko nubwo iki kibuga cyubakiwe ikipe ya Rayon Sports ariko kizakoreshwa n’Abanyarwanda bose muri rusange kuko hari n’abandi bazajya baza kugikiniraho.

Uwayezu avuga ko aha hatangiye ari aho ikipe ya Rayon Sports y’abagabo ikorera imyitozo, ubu rero n’ikipe y’abagore ikaba ihari yo ikazajya inahakirira imikino ya shampiyona y’icyiciro cya kabiri.
Yavuze ko kandi muri Nyakanga 2023 bazatangiza n’ishuri ry’umupira w’amaguru “Rayon Sports Football Academy” byose bikaba biri muri gahunda yo guteza imbere umupira w’amaguru.
Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, Nizeyimana Mugabo Olivier yashimiye ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse na SKOL by’umwihariko ku ruhare rwayo mu guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda binyuze muri Rayon Sports.
Yakomeje avuga ko ari byiza ko Rayon Sports igaruye ikipe mu cyiciro cy’abagore kuko yahozeho ndetse anabasaba ko itazongera kuvaho kuko ubu ibikorwa byo guteza imbere ibyiciro bitandukanye birimo na Siporo abagore batagomba guhezwa.

Nizeyimana yavuze ko iyi kipe yahereye mu cyiciro cya kabiri kuko ariko amategeko abiteganya ko bagomba kwitwara neza bakaba aba mbere umwaka utaha bakazakina shampiyona y’icyiciro cya mbere.
Uwayezu yagarutse ku mukino Rayon Sports izakina na APR FC
Kugeza ubu shampiyona igeze ku munsi wa 13 aho ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde n’amanota 28. Perezida w’iyi kipe Uwayezu Jean Fidele yibukije ko ku wa Gatandatu taliki 17 Ukuboza 2022, Rayon Sports izakina umukino w’umunsi wa 14 na APR FC.
Ati : “Uyu mukino ni urugamba nk’urundi, tuzakina kandi ndabizeza ko tuzitwara neza, dufite ikipe nziza kugeza ubu turayoboye, gusa APR FC tumaze imyaka 3 tutayitsinda, uyu mukino rero tugomba gukora iyo bwabaga tukayitsinda.”
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu akaba yarasabye Perezida wa FERWAFA kubashakira abasifuzi beza kuko hari abamaze iminsi bakora amakosa bigatuma umusaruro batawishimira. Ati : “Turabizi ko abakora ayo makosa atari mwe muba mwabatumye kuko babikora ku giti cyabo, mudushakire abanyamwuga ubundi bazaze dukine umupira.”
Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana aha yavuze ko ari inshingano zabo gusa ko n’uzakina na Rayon Sports na we ari byo yifuza. Yakomeje avuga ko amakosa abaho ariko bagomba kugira icyo babikoraho kuko hari ababishinzwe.
Umuhango wo gufungura ikibuga, ikipe ya Rayon Sports WFC yakinnye umukino wa gicuti n’ikipe ya Youvia WFC yo mu cyiciro cya mbere iyitsinda ibitego 3-0 byatsinzwe na Manizabayo Florence watsinze bitego 2 na Uwiringiyima Rosine. Iyi kipe ikaba yaratangiye shampiyona y’icyiciro cya kabiri neza aho yatsinze Gatsibo WFC ibitego 16-0, umukino wabaye ku Cyumweru taliki 11 Ukuboza 2022.



Ikindi gikorwa cyabaye, Iraguha Hadji yahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu kwezi k’Ugushyingo 2022 aho yari ahanganye na Ndekwe Felix na Paul Were. Igihembo giheruka cy’ukwezi k’Ukwakira 2022 cyari cyahawe Ndayizeye Samuel.







Foto: Renzaho C.