Handball: FERWAHAND yatangiye imyiteguro yo kwakira igikombe cy’Afurika muri 2026

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 11, 2022
  • Hashize imyaka 4
Image
Impuguke ya IHF, Paul Landuré (hagati) ari kumwe na Perezida wa FERWAHAND, Twahirwa Alfred (ibumuso) n'umuyobozi wa Tekinike, Bagirishya Anaclet (iburyo)

Mu Gushyingo 2022,  Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Handball muri Afurika “CAHB” yemereye u Rwanda gutegura no kwakira imikino y’igikombe cy’Afurika mu bagabo mu  makipe makuru “Men’s Senior Africa Cup of Nations 2026”.

Igihugu cy’u Rwanda cyahawe kwakira iri rushanwa ku nshuro ya mbere nyuma yo gutegura no  kwakira neza amarushanwa abiri y’Afurika mu bakiri bato mu bahungu harimo irushanwa ry’Afurika mu batarengeje imyaka 20 ndetse n’abatarengeje imyaka 18 yabaye  kuva taliki 20 Kanama kugeza 06 Nzeri 2022.

Nyuma yo guhabwa kwakira iri rushanwa rikomeye, kuva taliki 05 Ukuboza 2022, impuguke  muri uyu mukino wa Handball, Paul Landuré yagiriye uruzinduko rw’iminsi 5 mu Rwanda mu rwego rwo gufasha ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda “FERWAHAND” gutegura gahunda y’iterambere ry’umukino muri rusange ndetse n’inzira y’imyiteguro yo kwakira imikino y’Afurika mu Mutarama 2026.

Iyi gahunda ikaba yarateguwe na FERWAHAND ku bufatanye na CAHB na Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS”.

Paul Landuré akomoka mu Bufaransa akaba ari umuyobozi mu ishyirahamwe ry’umukino wa Handball ku Isi “IHF”  akaba ari umwe mu bagize Komisiyo ishinzwe uburyo n’imyitozo muri IHF.

Umuyobozi wa Tekinike muri FERWAHAND, Bagirishya Anaclet yavuze ko iyi mpuguke yaje kubafasha gutegura gahunda y’iterambere ry’umukino wa Handball kugeza mu  mwaka wa 2026  ndetse n’ inzira y’ikipe y’igihugu kugeza muri 2026  aho u Rwanda ruzakira imikino y’Afurika 2026. Ati : “ Yaje kudufasha gutegura urwo  rugendo n’ibindi bikorwa bigomba kujyanya na rwo.”

Umuyobozi wa Tekinike muri FERWAHAND, Bagirishya Anaclet

Bagirishya yakomeje avuga ko Paul Landuré gahunda nk’izi azimenyereye kuko  yari amaze iminsi abikora muri Benin. Ati : “Muri rusange rero iyi gahunda izadufasha gushyiraho uburyo bugezweho bwo gushaka impano,  guhugura abatoza n’abandi mu byiciro bitandukanye.”

Mu rwego rwo gutegura abakinnyi, Bagirishya avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu marushanwa y’amashuri  bayahuza n’ay’abakiri bato kugira ngo abakinnyi bajya mu makipe y’igihugu mu bakiri bato bakomeza baboneke.

Ati : “Twakiriye imikino y’Afurika muri U-18 na U-20 ndetse ikipe y’abatarengeje imyaka 18 ibona itike y’igikombe cy’Isi, turifuza ko bikomeza gutya.”

Iyi mpuguke ya IHF, Paul Landuré yasuye ibikorwa bitandukanye bijyanye n’iterambere ry’umukino wa Handball mu Rwanda ndetse  anakurikirana imikino ibiri yahuje abatoranyijwe mu ikipe y’igihugu nkuru n’ikipe y’igihugu y’ingimbi.

Muri iyi mikino yombi yabereye Kimisagara ku wa Kane taliki 08 Ukuboza 2022, ikipe y’igihugu nkuru yatsinze iy’ingimbi ibitego 27 kuri 22 mu mukino wa mbere naho undi mukino, ikipe y’ingimbi itsinda ikipe nkuru ibitego 18 kuri 17.

Umuyobozi wa Tekinike, Bagirishya avuga ko iyi mikino yari mu rwego rwo kureba uko abakinnyi bahagaze kuko muri gahunda bafite  bagomba gutoranya abakinnyi muri biriya byiciro byombi bakajya bakora imyitozo aho izabera mu gihugu imbere no hanze y’igihugu.

Ati: “Tuzakorera mu bihugu bitandukanye tukivugana na byo nka Maroc na Misiri muri Afurika, u Bufaransa n’u Budage ku mugabane w’u Burayi.”

Bagirishya agaruka ku kijyanye n’ibikorwa  remezo yavuze ko hari BK Arena  ahagomba kubera amarushanwa ariko  hakenewe ibibuga by’imyitozo byujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga kugira ngo abakinnyi babashe kwitegura bihagije.

Impuguke ya IHF, Paul Landuré  yatangaje ko barebeye hamwe ibikenewe mu rwego rwo kwitegura imikino y’Afurika u Rwanda rwahawe kwakira muri 2026 ndetse n’uburyo ikipe y’u Rwanda yetegurwa mu myaka 3 iri imbere.

Impuguke ya IHF, Paul Landuré

Yakomeje avuga ko ikipe y’u Rwanda nkuru  itari isanzwe yitabira imikino y’Afurika ariko abakiri bato bagaragaje umusaruro mwiza aho  ikipe y’abatarengeje imyaka 18 izitabira igikombe cy’Isi  muri Croatia.

Ku bijyanye n’ibikorwa remezo yagaragaje ko hakenewe ibindi bibuga byunganira BK Arena kugira ngo ikipe izitegure neza kuko igomba kwitabira imikino y’Afurika izabera mu Misiri muri 2024.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 11, 2022
  • Hashize imyaka 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE