Basketball: Hemejwe ko umwaka w’imikino uzatangira muri Mutarama 2023

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 5, 2022
  • Hashize imyaka 4
Image
Perezida wa FERWABA, Mugwiza Desire

Mu nama y’Inteko rusange isanzwe y’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA” hemejwe ko shampiyona y’u Rwanda ya 2023  mu byiciro byose izatangira  taliki 13 Mutarama 2023.

Perezida wa FERWABA, Mugwiza Desire nyuma y’iyi nama y’inteko rusange yabaye taliki 03 Ukuboza 2022 yatangaje ko abanyamuryango bagaragarijwe ibikorwa byabaye mu mwaka w’imikino uheruka wa 2022 ndetse banemeza ibikorwa by’umwaka utaha wa 2023.

Akomeza avuga ko bishimira kuba shampiyona iheruka ya 2022 yarabaye  kandi ikarangira neza.

Hemejwe igihe shampiyona ya 2023 izatangirira

Muri iyi nama hemejwe ko  shampiyona ya Basketball 2023 mu cyiciro cya mbere mu bagabo n’abagore ndese no mu cyiciro cya kabiri mu bagabo izatangira taliki 13 Mutarama 2023.

Perezida wa FERWABA, Mugwiza yagaragaje ko hari n’amakipe  mashya yemejwe arimo  Kepler BBC na Azomco GG BBBC mu cyiciro cya kabiri mu bagabo  ndetse n’ ikipe ya GS Gahini  mu cyiciro cya mbere mu bagore.

Akomeza avuga ko bitandukanye n’uko byajyaga bigenda aho FERWABA yategurana irushanwa ribanziriza shampiyona “Preseason Tournament”, ubu amakipe yahawe uburenganzira bwo gutangira gutegura imikino ya gicuti mu rwego rwo kugerageza abakinnyi bayo bikaba bigomba kuba kugeza mu mpera z’Ukuboza 2022.

Shampiyona nk’uko bisanzwe izasozwa na “Playoffs” ndetse n’irushanwa ry’abatoranyijwe mu bitwaye neza “All Star Game”.

Hagiye gutangira amarushanwa y’abakiri bato

Perezida wa FERWABA, Mugwiza Desire  yatangaje ko umwaka utaha hazatangira shampiyona y’abatarengeje imyaka 16 na 18 aho batangiye kuyitegura hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye  kandi bizeye ko izagenda neza.

Uretse iyi shampiyona y’abakiri bato hateganyijwe irushanwa rihuza za Kaminuza mu rwego rwo gufasha ibijyanye n’iterambere ry’umukino muri rusange.

Mu mwaka utaha wa 2023 hazaba kandi irushanwa rishya “Coupe du Rwanda” rizakinwa n’amakipe mu byiciro byose aho azagenda akuranamo hanyuma ayitwaye neza ahure n’ayo mu cyiciro cya mbere.

Nk’uko bisanzwe  hazaba irushanwa ryo Kwibuka “Basketball Genocide Memorial Tournament” ndetse n’irushanwa “Legacy Tournament” ritegurwa n’ikipe ya UGB.

Mugwiza yatangaje ko  biyemeje gushyira imbaraga muri Basketball ikinwa n’abakinnyi batatu kuri   batatu “3×3”  kuko bamaze kubona ko bafitemo amahirwe bitewe n’uko u Rwanda rwitwaye mu marushanwa atandukanye rwitabiriye. Akomeza avuga ko ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali hemejwe ko hazajya hakinwa imikino ya  “3×3”  muri “Car free day” ya nyuma ya buri kwezi, umukino bakaba bafite gahunda yo  kuwugeza  mu tundi  duce  tw’igihugu.

Hagaragajwe aho ibibuga birimo kubakwa bigeze

Mu bijyanye n’ibikorwa remezo, Perezida wa FERWABA, Mugwiza yatangaje ko bamurikiye abanyamuryango aho ibibuga birimo kubakwa  bigeze. Ibi bibuga birimo igiherereye Kimironko kirimo kubakwa ku nkunga ya Imbuto Foundation, BAL, Umujyi wa Kigali na Minisiteri ya Siporo.

Iki kibuga nicyuzura kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abantu 600 bicaye neza. Ubu imirimo yo kucyubaka igeze kuri 95%.

Ikindi ni ikirimo kubakwa muri Lycée de Kigali (LDK) aho biteganyijwe ko  muri Mutarama 2023 kizaba cyarangiye kikazaba gifite ubushobozi bwo kwakira abantu 1300 bicaye neza.

Perezida wa FERWABA, Mugwiza Desire  avuga ko  bazakomeza gushyira imbaraga mu gushaka ibindi bikorwa remezo hirya no hino mu gihugu.

Amarushanwa mpuzamahanga azabera mu Rwanda

Ku nshuro ya mbere u Rwanda ruzakira imikino y’Afurika mu bagore “FIBA Women’s Afrobasket  2023” izaba taliki 26 Nyakanga kugeza 06 Kanama 2023.

Perezida wa FERWABA, Mugwiza avuga ko bagiye gushyiramo imbaraga mu kwitegura iri rushanwa  banategura ikipe y’igihugu. Iyi ni inshuro ya mbere u Rwanda rugiye kwakira iri rushanwa akaba ari inshuro ya 3 ikipe y’u Rwanda izaba iryitabiriye. Ikipe y’u Rwanda yitabiriye imikino y’Afurika muri 2009 na 2011 isoreza ku mwanya wa 9.

Mu yindi mikino mpuzamahanga, hari BAL 2023 izitabirwa n’ikipe ya REG BBC mu bagabo. Imikino y’amajonjora “BAL Conferences” izabera i Dakar (Senegal) na Cairo (Misiri) muri Werurwe na Mata 2023 naho imikino ya nyuma ibere mu Rwanda kuva taliki 21 kugeza 28 Gicurasi 2023.

Perezida wa FERWABA, Mugwiza avuga ko hashyizweho uburyo abanyamuryango bose bazafatanya mu gufasha  ikipe ya REG BBC kugira ngo izitware neza kurenza uko yitwaye ubushize aho yaviriyemo muri ¼ cy’irangiza.

Mu bindi biteganyijwe hari amarushanwa atandukanye azitabirwa n’ikipe y’igihugu mu bakiri bato ndetse no mu bakuru, amahugurwa y’abatoza n’ibindi bitandukanye.

Abitabiriye inama y’inteko rusange ya FERWABA
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 5, 2022
  • Hashize imyaka 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE