Basketball: Ikipe y’u Rwanda y’abakina ari batatu kuri batatu yitabiriye imikino y’Afurika

Basketball: Ikipe y’u Rwanda y’abakina ari batatu kuri batatu yitabiriye imikino y’Afurika

Ikipe y’ u Rwanda mu mukino wa Basketballl   bakina ari batatu kuri batatu “3×3” mu bagabo  yitabiriye imikino y’Afurika “FIBA 3×3 Africa Cup Tournament 2022”. Iyi mikino iteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu taliki 03 kugeza ku Cyumweru taliki 04 Ukuboza 2022.

Iyi kipe y’u Rwanda igizwe na  Turatsinze Olivier (IPRC-Kigali), Ngabonziza Patrick (APR BBC), Hagumintwari  Steven  (Patriots BBC ) na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson (APR BBC) yahagurutse mu Rwanda ku wa Kane taliki 01 Ukuboza 2022.

Iri rushanwa ry’iminsi ibiri rizabera ahitwa Al Qahirah ryitabiriwe n’amakipe 7 agabanyije mu matsinda abiri. Ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda A hamwe na Madagascar, Misiri na Botswana. Itsinda B rigizwe na Tunizia, RDC na Maroc.

Ikipe y’u Rwanda iratangira ikina imikino ibiri ku munsi wa mbere w’iri rushanwa taliki 3 Ukuboza 2022 aho ikina na Botswana na Misiri naho taliki 04 Ukuboza 2022 izakine na  Madagascar .

Mu cyiciro cy’abagore iyi mikino yitabiriwe  n’amakipe 7 aho yashyizwe mu matsinda abiri, itsinda A rigizwe na Misiri, Tunisia na Madagascar naho itsinda B rigizwe na Kenya, Benin, RDC na Maroc.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27