Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze umukino wa kabiri ihita iyobora urutonde by’agateganyo

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 19, 2022
  • Hashize imyaka 4
Image
Ikipe y'u Rwanda ni yo iyoboye urutonde by'agateganyo

Rwanda  130-76 Saint Helena

Lesotho  91-97 Botswana

Taliki 20-11-2022

Botswana-Malawi (Gahanga-9h30)

Kenya-Mali (IPRC Kigali-09h30)

Rwanda-Kenya (Gahanga-13h45)

Lesotho-Seychelles (IPRC Kigali-13h45)

Mu  irushanwa ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi ku rwego rw’Afurika mu bagabo  « ICC Men’s T20 World Cup Sub Regional Africa Qualifier Group A 2022 » rikomeje kubera mu Rwanda, taliki 18 Ugushyingo 2022 hakinwe imikino y’umunsi wa kabiri aho ikipe y’u Rwanda yitwaye neza itsinda umukino wa kabiri ihita inayobora urutonde by’agateganyo.

Iyi kipe y’u Rwanda mu mukino w’umunsi wa kabiri yatsinze ikipe ya Saint Helena ku kinyuranyo cy’amanota 54.

Muri uyu mukino wabereye kuri Sitade Mpuzamahanga ya Gahanga, ikipe y’u Rwanda ni yo yatangiye ikubita agapira ishaka amanota “Batting” maze mu dupira 120 (20 Overs) ikora amanota 130 mu gihe abakinnyi 8 ari bo basohowe mu kibuga (8 Wickets).

Ikipe ya Saint Helena yasabwaga amanota 131  na yo yatangiye gukubita agapira ishaka amanota “Batting” maze mu dupira 120 (20 Overs) ikora amanota 76 mu gihe abakinnyi 8 ari bo basohowe mu kibuga (8 Wickets).

Ikipe y’u Rwanda yahise yegukana intsinzi ku kinyuranyo cy’amanota 54.

Umukinnyi w’ikipe y’u Rwanda, Sebareme Emmanuel akaba asanzwe akina muri Afurika y’Epfo  ni we wahawe igihembo cy’uwitwaye neza aho yasohoye abakinnyi 3 ba Saint Helena ndetse anakora amanota 23.

Sebareme Emmanuel

Muri uyu mukino, Dusingizimana Eric yongeye kwitwara neza aho ari we watsinze amanota menshi 52.

Dusingizimana Eric ubwo yari yujuje amanota 50

Mu wundi mukino wabaye, ikipe ya Botswana yitwaye neza itsinda  Lesotho, umukino wabereye muri IPRC Kigali.

Nk’uko byagenze ku munsi wa mbere hari imikino ibiri itarasojwe kubera imvura, umukino wahuje Kenya na Malawi.  Muri uyu mukino wabereye i Gahanga , ikipe ya Kenya mu gice cya mbere yakubise gapira “Batting” ikora amanota 208 mu dupira 120 ( 20 Overs). Mu gice cya kabiri  ubwo Malawi yari imaze gukora amanota 11 mu dupira 19 (3.1 Overs) ni bwo imvura  yaguye umukino urahagarikwa  buri kipe ihabwa inota rimwe.

Undi mukino  ni uwahuje Seychelles na Mali aho ikipe ya Seychelles mu gice cya mbere yakoze amanota 162 mu  dupira 120 (20 Overs) naho mu gice cya kabiri imvura ikaba yaraguye Mali imaze gukora amanota 14 mu dupira 25 (4.1 Overs).  Aha na ho buri kipe yahawe inota rimwe.

Nyuma y’imikino y’umunsi wa kabiri, ikipe y’u Rwanda ni yo iyoboye urutonde n’amanota 4, ikurikiwe na Botswana ku mwanya  wa kabiri n’amanota 3, Lesotho ku mwanya wa gatatu n’amanota 2 inganya na  Kenya iri ku mwanya wa 4 na Seychelles iri ku mwanya wa 5. Ku mwanya wa 6 hari Mali, Saint Helena ku mwanya wa 7 na Malawi ku mwanya wa 8 zose zikaba zifite inota rimwe.

Gahunda y’imikino y’umunsi wa gatatu

Imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi izakomeza taliki 20 Ugushyingo 2022  aho ikipe ya Botswana  izakina na Malawi i Gahanga (9h30), Kenya ikine na Mali muri IPRC Kigali (09h30). Ikipe y’u Rwanda  izakina na Kenya i Gahanga (13h45) naho Lesotho ikine na Seychelles muri IPRC Kigali (13h45).

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 19, 2022
  • Hashize imyaka 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE