Kiyovu  ni yo iyoboye urutonde nyuma y’imikino y’umunsi wa 9

Kiyovu  ni yo iyoboye urutonde nyuma y’imikino y’umunsi wa 9
Ikipe ya Kiyovu ni yo iyoboye urutonde by'agateganyo

Taliki 11-11-2022

Kiyovu 2-1 Rayon Sports

Taliki 12-11-2022

Bugesera FC 1-1 Espoir FC

Etincelles FC 3-2 Musanze FC

Gasogi United 2-3 Gorilla FC

Police FC 1-0 AS Kigali

Mukura 3-0 Rutsiro FC

Rwamagana City FC 1-0 Marines FC

Taliki 13-11-2022

APR FC 3-2 Sunrise FC

Taliki 11 kugeza 13 Ugushyingo 2022 habaye imikino y’umunsi wa 9 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu bagabo aho ikipe ya Kiyovu yitwaye neza itsinda Rayon Sports ubu akaba ari yo iyoboye urutonde by’agateganyo.

Uyu mukino wabimburiye iyindi ku wa Gatanu taliki 11 Ugushyingo 2022, ikipe ya Kiyovu yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1 byatsinzwe na  Ismael Nshimirimana na Mugenzi Bienvenu ku ruhande rwa Kiyovu mu gihe igitego cya Rayon Sports cyatsinzwe na Essombe Willy Onana.

Mu yindi mikino y’umunsi wa 9 yabaye, ku wa Gatandatu taliki 12 Ugushyingo 2022, ikipe ya Bugesera FC  yanganyije na  Espoir FC  igitego 1-1, Etincelles FC  itsinda Musanze FC ibitego 3-2, Gasogi United FC  itsindwa na Gorilla FC  ibitego 3-2, Mukura itsinda  Rutsiro FC ibitego 3-0,  Rwamagana City FC yatsinze Marines FC igitego 1-0 naho ikipe ya Police FC itsinda AS Kigali  igitego 1-0.

Umukino wasoje  iy’umunsi wa 9  wabaye  taliki 13 Ugushyingo 2022 aho ikipe ya APR FC  yatsinze Sunrise FC ibitego 3-2.

Nyuma y’imikino y’umunsi wa 9, ikipe ya Kiyovu iyoboye urutonde n’amanota 20, ikurikiwe na Rayon Sports n’amanota 18. Ku mwanya wa gatatu hari APR FC (17), AS Kigali (14), Gasogi United FC (14), Police FC (14), Musanze FC  (13), Mukura (12), Etincelles FC (12),Bugesera FC (11), Gorilla FC (11), Sunrise FC (08), Rutsiro FC (08), Rwamagana City FC (07) Espoir FC (07) na Marines FC (02).

Imikino y’umunsi wa 10 biteganyijwe ko izaba taliki 18, 20 kugeza 23 Ugushyingo 2022.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27