Kung Fu Wushu:  Abakinnyi 72 ni bo bazitabira imikino isoza shampiyona y’igihugu

Kung Fu Wushu:  Abakinnyi 72 ni bo bazitabira imikino isoza shampiyona y’igihugu

Mu mpera z’iki Cyumweru  taliki 06 Ugushyingo 2022 ni bwo hazakinwa imikino ya nyuma ya shampiyona y’igihugu “National Kung Fu Wushu Championship 2022”   ikazabera mu Kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara guhera saa tatu za mu gitondo (09h00).

Mu rwego rwo gushaka abakinnyi bazakina ku munsi wa nyuma, ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu mu Rwanda “RKWF” kuva taliki 02 kugeza 30 Ukwakira 2022  ryateguye  amarushanwa y’amajonjora  aho bazengurutse mu  Ntara zose z’igihugu abitwaye neza akaba  ari bo bazahatana kuri uyu  munsi wa nyuma.

Ku cyumweru taliki 30 Ukwakira 2022 ni bwo  amarushanwa y’amajonjora yasorejwe mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Muri iri rushanwa ryabereye muri Sitade Ubworoherane hitabiriye abakinnyi 11 bari baturutse mu makipe abiri  yo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Abakinnyi 7 barimo 3 mu cyiciro cyo kwiyereka “Taolu” na 4 mu cyiciro cyo  kurwana “Sanda” ni bo bitwaye neza  babona itike yo kuzakina imikino ya nyuma.

Nyuma y’imikino y’amajonjora  mu Ntara zose, abakinnyi 72 barimo  6 mu bakobwa  ni bo bazitabira imikino ya nyuma mu kwiyereka “Taolu” no  kurwana “Sanda”.

Perezida wa  RKWF, Uwiragiye Marc  yatangaje ko muri rusange aho banyuze hose mu Ntara byagenze neza. Yakomeje asaba abitwaye neza bose  bazakina imikino ya nyuma gukomeza kwitegura kugira ngo bazitware neza ku munsi wa nyuma.

Perezida wa  RKWF, Uwiragiye Marc

Uwiragiye kandi yasabye abakunzi b’umukino wa Kung Fu Wushu kuzaza ari benshi kwihera ijisho iyi mikino.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Tumusifu Emmanuel

Thank you for showing us the updates news on our lovely game

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27