Sitting Volleyball: Amakipe y’u Rwanda yitabiriye shampiyona y’Isi muri Bosnie Herzegovine
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri taliki 01 Ugushyingo 2022, amakipe y’u Rwanda mu cyiciro cy’abagabo n’abagore yahagurutse i Kigali yerekeza i Sarajevo muri Bosnie Herzegovine ahagiye kubera shampiyona y’Isi mu mukino wa Volleyball ikinwa n’abantu bafite ubumuga “Sitting Volleyball World Championships 2022” kuva taliki 04 kugeza 11 Ugushyingo 2022.
Iyi mikino izitabirwa muri rusange n’ibihugu 16 aho byashyizwe no mu matsinda. Mu bagabo, itsinda A ririmo Bosnie Herzegovine, USA, Japan na Seribia. Itsinda B rigizwe na Iran, Kazakistan, Croatia na Iraq, itsinda C rigizwe na Brazil, u Budage, Canada na Pologne naho itsinda D rigizwe na Misiri, u Rwanda, Ukraine n’u Buholandi.
Mu bagore, itsinda A rigizwe na Bosnie Herzegovine, Slovenia na Finland. Itsinda B rigizwe na USA, Ukraine, u Budage na Hongria, itsinda C rigizwe na Brazil, u Rwanda na Misiri naho itsinda D rigizwe na Canada, u Butaliyani na Iran.
Abakinnyi baserukiye u Rwanda
Ikipe y’u Rwanda mu bagore igizwe na Mutuyimana Chantal, Bazubagira Claudine, Nyiraneza Solange, Musabyemariya Alice, Murebwayire Claudine, Umutoni Clemantine, Mugirwanake Louise, Mukobwankawe Liliane, Nyirambarushimana Sandrine, Nyiranshimiyimana Agnes, Nikuze Zaninka na Mulisa Hosiana.
Umutoza mukuru ni Mossad Rashad akaba yungirijwe na Gakwaya Eric, Niragire Angelique (Team Manager) na Nzayisenga Sauda (Physio).
Ikipe y’u Rwanda mu bagabo igizwe na Rutagengwa Vitus, Murema Jean Baptiste, Ndahiro Jean Claude, Niyitegeka Innocent, Hagenimana Fulgence, Uwizeyimana Callixte, Vuningabo Emile, Semana Jean, Ngizwenimana Jean Bosco, Nsanzimana Tiras, Twagirayezu Callixte na Ndayisaba Jean Baptiste.

Umutoza mukuru ni Mossad Rashad wungirijwe na Gakwaya Eric, Mandela Steven (Team Manager ) na Nkurayija Jean Pierre (Physio).


Amakipe y’u Rwanda yaherukaga kwitabira shampiyona y’Isi muri 2018 ubwo yaberaga mu Buholandi, ikipe y’u Rwanda mu bagore yasoreje ku mwanya wa 11 mu makipe 16 mu gihe ikipe y’u Rwanda mu bagabo yasoreje ku mwanya wa nyuma wa 16.

