Koga: Hateguwe irushanwa rikinirwa mu Biyaga

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 18, 2022
  • Hashize imyaka 4
Image

Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda “RSF” ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda  ku nkunga ya “Olympic Solidarity” hateguwe irushanwa rikinirwa mu Biyaga “RSF Open Water Swimming Championship 2022” rikazabera i Karongi ku Kiyaga cya Kivu taliki 22 Ukwakira 2022.

Iri  rushanwa rizitabirwa n’amakipe atandukanye arimo  Cercle Sportif de Kigali, Cercle Sportif de Karongi, Rwesero SC, Muhazi Canoe SC, Les Dauphins SC, Mako Sharks SC, Vision JN SC, Rubavu SC na Gisenyi BB.

Ku nshuro ya mbere iri rushanwa rigiye kuba, abazitabira mu cyiciro cy’abagabo n’abagore  bazarushanwa mu ntera ya metero 800, 1000, ibihumbi 3 n’ibihumbi 5.

Ubuyobozi bwa RSF butangaza ko iri rushanwa ryateguwe hagamijwe kuzamura umukino wo Koga ukorerwa mu Biyaga “Open Water”.

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 18, 2022
  • Hashize imyaka 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE