Made in Rwanda Cup 2022: Kiyovu yegukanye igikombe itsinze Rayon  Sports

Made in Rwanda Cup 2022: Kiyovu yegukanye igikombe itsinze Rayon  Sports
Ikipe ya Kiyovu ubwo yari imaze gushyikirizwa igikombe

Mukura 4-0 Musanze FC

Kiyovu 2-1 Rayon Sports

Ikipe ya Kiyovu ni yo yegukanye igikombe cy’irushanwa “Made in Rwanda Cup 2022” ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru “FERWAFA” ku bufatanye n’Ikigo  cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge “RSB” muri gahunda y’ubukangurambaga mu gukomeza guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda”.

Iyi kipe ya Kiyovu yegukanye igikombe itsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma ibitego 2-1. Muri uyu mukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya Kiyovu ni yo yatangiye neza itsinda igitego cya mbere ku munota wa 36  gitsinzwe na Mugenzi Bienvenue inatsinda igitego cya kabiri ku munota wa 76 cya Bigirimana Abedi.

Mu minota y’inyongera, rutahizamu wa Rayon Sports, Musa Esenu  yatsinze igitego. Ubwo umukino wari ugiye kurangira, myugariro wa Kiyovu, Nsabimana Aimable yakoze umupira, umusifuzi Mukansanga Salima atanga penaliti ku ruhande rwa Rayon Sports maze Mbirizi Eric arayihusha umukino uhita unarangira.

Mbere y’uyu mukino hari habaye uwo guhatanira umwanya wa 3 aho ikipe ya Mukura yitwaye neza igatsinda Musanze FC ibitego 4-0. Ibi bitego byatsinzwe na Robert Mukogotya ku munota wa 7, Murenzi Patrick ku munota wa 58, Kamanzi Ashraf ku munota wa 65 na Kubwimana Cédric ku munota wa 87.

Ikipe ya Kiyovu yegukanye igikombe cya “Made in Rwanda Cup 2022’’ ihabwa miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda,  ikipe ya Rayon Sports yabaye iya  kabiri yahawe  miliyoni 4, Mukura yegukanye umwanya wa 3 ihabwa  miliyoni 3  na ho Musanze FC yasoreje ku mwanya wa 4  ihabwa  miliyoni 2.

Ikipe ya Rayon Sports yegukanye umwanya wa kabiri
Kiyovu ubwo yashyikirizwaga igikombe
Abakunzi ba Kiyovu bagaragaje ibyishimo
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27