Chess: Hatangijwe ikipe nshya ifite intego yo kuzamura umukino
Ku Cyumweru taliki 02 Ukwakira 2022 muri Kigali Century Park Nyarutarama hatangijwe ku mugaragaro ikipe y’umukino wa Chess “Kigali Chess Academy” ikaba ari umunyamuryango mushya w’ishyirahamwe ry’umukino wa Chess mu Rwanda “FERWADE”.
Umuyobozi wa Kigali Chess Academy, Niyibizi Alain Patience yatangaje ko iyi kipe yari imaze imyaka 2 yitegura, ariko uyu mwaka akaba ari bwo babashije gutangira ku mugaragaro.
Akomeza avuga ko intego bazanye ari iyo kuzamura uyu mukino bahereye mu bakiri bato aho bazakorana n’ibigo by’amashuri hirya no hino mu gihugu.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bukaba bwifuza ko yazajya itanga abakinnyi beza mu gihugu no ku ruhando mpuzamahanga.
Niyibizi agaragaza ko gutangiza iyi kipe ku mugaragaro byatinze kubera icyorezo cya COVID-19 cyatumye ibikorwa byinshi bya siporo bitagenda neza kuva 2020-2021.
Mu gutangiza iyi kipe habaye irushanwa ryari mu byiciro bitatu birimo igice cy’abana bakinaga bishimisha biri no mu rwego rwo kwiga uyu mukino aho bakiniraga mu busitani “Garden Chess”.


Hari kandi icyiciro cy’ababyeyi bari baherekeje abana babo n’abandi bantu bakuze “Make your First Move” aho byari bigamije kubaha umwanya bagasabana ndetse bakanareba uwo mukino abana babo baje gukina.


Ikindi cyiciro ni irushanwa ry’abasanzwe bakina “Blitz” ahari hitabiriye abakinnyi 14. Uwitwaye neza akaba ari Nduwayesu Maranatha usanzwe akinira iyi kipe ya Kigali Chess Academy.

Iyi kipe ya Kigali Chess Academy izajya ikorera muri Century Park Nyarutarama.