Tour du Rwanda 2022 : Geniez Alexandre yegukanye agace ka mbere
Prologue (4 km)
1. Geniez Alexandre 04’41”
2. Restrepo Jhonatan 04’47”
3. Dujardin Sandy 04’48”
4. Drege André 04’50”
5. Laurance Axel 04’50”
Urutonde rusange
1. Geniez Alexandre 04’41”
2. Restrepo Jhonatan 04’47”
3. Dujardin Sandy 04’48”
4. Drege André 04’50”
5. Laurance Axel 04’50”
6. Hayter Leo 04’51”
7. Mackellar Alastair 04’53”
8. Goldstein Omer 04’55”
9. Donaldson Robert 04’56”
10. Nielsen Andreas 04’56”
Imyanya Abanyarwanda bariho
25. Uhiriwe Byiza Renus 05’01”
28. Hakizimana Seth 05’03”
30. Muhoza Eric 05’05”
43. Mugisha Moise 05’07”
45. Iradukunda Emmanuel 05’08”
49. Mugisha Samuel 05’09”
60. Byukusenge Patrick 05’15”
62. Nsengimana Jean Bosco 05’16”
74. Niyonkuru Samuel 05’23”
79. Uwiduhaye 05’26”
84. Manizabayo Eric 05’33”
86. Rugamba Janvier 05’34”
Taliki 21-02-2022
Kigali-Rwamagana (148.3 km)
Geniez Alexandre ukomoka mu Bufaransa akaba akinira ikipe ya Total Energies ni we wegukanye agace ka mbere “Prologue” ka Tour du Rwanda 2022 yatangiye kuri iki Cyumweru taliki 20 Gashyantare 2022.
Iyi ntera ya mbere, abakinnyi basiganwe intera ya kilometero 4 bahagurukiye kuri Kigali Arena akaba ari na ho basoreza aho umukinnyi yagendaga wenyine hakarebwa ibihe yakoresheje “Individual Time Trial”. Geniez Alexandre ufite imyaka 33 y’amvuko akaba amaze imyaka igera kuri 14 akina nk’uwabigize umwuga ni we waje ku mwnaya wa mbere aho yakoresheje iminota 4 n’amasegonda 41.
Ku mwanya wa 2 haje Restrepo Jhonatan ukomoka muri Colambia akaba akinira ikipe ya Drone Hopper – Androni mu Butaliyani wakoresheje iminota 4 n’amasegonda 47 naho ku mwanya wa 3 haza Dujardin Sandy ukomoka mu Bufaransa akaba akinira na we Total Energies yakoresheje iminota 4 n’amasegonda 48.
Ku ruhande rw’abakinyi baserukiye u Rwanda, uwaje ku wanya wa hafi ni Uhiriwe Byiza Renus waje ari uwa 25 akaba yakoresheje iminota 5 n’isogonda 1.

Tour du Rwanda 2022 yitabiriwe n’abakinnyi 89 baturutse mu makipe 19 ari yo Total Energies (France), Drone Hopper – Androni Giocattoli (Italy), Team COOP (Norvege), B&B Hotels-KTM (France), Grande-Bretagne, Israel-Premier Tech (Israel), Burgos-BH (Espagne), Wildlife Generation Pro Cycling (USA), Protouch (Afurika y’Epfo), Tarteletto – Isorex (Belgique), ikipe y’u Rwanda, Terengganu Polygon Cycling Team (Malaysia), Saris Rouvy Sauerland Team (Germany), Bike Aid (Germany), Maroc, Algerie, Benediction Ignite (Rwanda), Grant Thornton – Bike Zone (Thailand) na Team Novo Nordisk (USA).
Intera ya kabiri, Kigali-Rwamagana
Kuri uyu wa Mbere taliki 21 Gashyantare 2022, Tour du Rwanda 2022 irakomeza hakinwa intera ya kabiri aho abasiganwa bahugurukira i Kigali (Sitade Amahoro) bagasoreza i Rwamagana bakoze intera ya kilometero 148,3.