Handball: Ikipe y’u Rwanda yabonye itike y’igikombe cy’Isi

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 3, 2022
  • Hashize imyaka 4
Image
Ikipe y'u Rwanda yakoze amateka ibona itike yo kuzitabira igikombe cy'Isi

Uganda 39-50 Burundi

Misiri 64-14 Madagascar

Maroc 43-34 Libiya

Rwanda 30-30 Algeria

Taliki 04-09-2022

Imikino ya ½

Misiri-Burundi (BK Arena-17h00)

Maroc-Rwanda (BK Arena-19h00)

Ikipe y’u Rwanda mu bahungu batarengeje imyaka 18  yakoze amateka ibona itike yo kuzitabira imikino y’igikombe cy’Isi  « IHF Men’s Youth World Championship 2023 » nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’Afurika irimo kubera mu Rwanda  « U-18 African Men’s Handball Championship Rwanda 2022 » .

Ku wa Gatanu taliki 02 Nzeri 2022 uzahora ari umunsi w’amateka ku mukino wa Handball mu Rwanda. Kuri uyu munsi ni bwo habaye imikino ya nyuma mu matsinda  aho ikipe y’u Rwanda nyuma yo gutsinda Madagascar igatsindwa na Misiri yasabwaga gutsinda Algeria kugira ngo ibone itike ya ½ cy’irangiza ndetse n’itike y’igikombe cy’Isi.

Muri uyu mukino wari unogeye ijisho, ikipe y’u Rwanda yitwaye neza inganya na Algeria ibitego 30 kuri 30  ihita ibona itike ya ½  kuko yasoreje ku mwanya wa kabiri mu itsinda B  inyuma ya Misiri.

Muri iri tsinda B, ikipe ya Misiri yasoje itsinze imikino yayo yose aho yatsinze Madagascar ibitego 64 kuri 14.

Mu itsinda A, ikipe y’u Burundi yitwaye neza itsinda Uganda ibitego 50 kuri 39, Maroc itsinda Libiya ibitego 43 kuri 34. Maroc yasoreje ku mwanya wa  mbere ikurikiwe n’u Burundi, ku mwanya wa 3 haza Uganda, Libiya isoreza ku mwanya wa nyuma.

Ikipe ya Misiri, u Rwanda, Maroc n’u Burundi  nyuma yo gukomeza muri ½ cy’irangiza, aya makipe yakatishije n’itike yo kuzaserukira Afurika mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi« IHF Men’s Youth World Championship 2023 » izabera muri Croatia umwaka utaha wa 2023.

Ikipe y’u Rwanda
Ikipe ya Misiri
Ikipe ya Maroc
Ikipe y’u Burundi

Gahunda y’imikino ya ½

Kuri iki Cyumweru taliki 04 Nzeri 2022 ni bwo hateganyijwe imikino ya ½ cy’irangiza aho ikipe ya Misiri ikina n’u Burundi (17h00) naho ikipe y’u Rwanda ikine na Maroc (19h00), imikino yose irabera muri BK Arena.

Amafoto

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 3, 2022
  • Hashize imyaka 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE