Handball : Ikipe y’u Rwanda yatsinzwe na Misiri mu mukino w’umunsi wa kabiri  

Handball : Ikipe y’u Rwanda yatsinzwe na Misiri mu mukino w’umunsi wa kabiri  
Ubwo ikipe y'u Rwanda yakinaga na Misiri mu mukino w'umunsi wa kabiri

Algeria 42-19 Madagascar

Burundi 32-32 Libiya

Maroc 45-24 Uganda

Misiri 44-30 Rwanda

Taliki 02-09-2022

Uganda-Burundi (BK Arena- 13h00)

Misiri -Madagascar (BK Arena -15h00)

Maroc-Libiya (BK Arena- 17h00)

Rwanda-Algeria (BK Arena -19h00)

Ikipe y’u Rwanda nyuma yo kwitwara neza ku munsi wa mbere mu mikino y’Afurika mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 18 muri Handball  « U-18 African Men’s Handball Championship Rwanda 2022 » yatsinzwe na Misiri mu mukino w’umunsi wa kabiri.

Imikino y’umunsi wa kabiri yabaye kuri uyu wa  Gatatu taliki 31 Kanama 2022. Ikipe y’u Rwanda  yatsinzwe na Misiri ibitego 44 kuri 30. Umukino wa mbere iyi kipe y’u Rwanda ikaba yari yatsinze Madagascar ibitego 53 kuri 32.

Muri iri tsinda B, ikipe ya Algeria nyuma yo gutsindwa na Misiri ku mukino wa mbere  yatsinze ikipe ya  Madagascar ibitego 42 kuri 19 ku mukino w’umunsi wa kabiri.

Indi mikino yabaye, mu itsinda A, ikipe ya Maroc yatsinze Uganda ibitego 45 kuri 24.

Ikipe y’u Burundi nyuma yo guterwa mpaga ku mukino wa mbere  kuko yatinze kugera i Kigali, ku mukino w’umunsi wa kabiri yanganyije na Libiya ibitego 32 kuri 32.

Ikipe ya Misiri na Maroc nyuma yo gutsinda imikino ibiri mu itsinda zahise zikatisha itike ya ½  cy’irangiza ndetse n’itike yo kuzaserukira Afurika mu mikino y’igikombe cy’Isi “IHF Men’s Youth World Championship 2023” izabera muri Croatia umwaka utaha wa 2023.

Gahunda y’imikino ya nyuma mu matsinda

Nyuma y’umunsi w’ikiruhuko , ku wa Gatanu taliki 02 Nzeri 2022 imikino y’Afurika izakomeza hakinwa imikino ya nyuma mu matsinda.

Mu itsinda A, ikipe Uganda izakina n’u Burundi (13h00) naho Maroc ikine na Libiya (17h00).

Mu itsinda B, ikipe ya Misiri izakina na Madagascar (15h00) naho ikipe y’u Rwanda ikine na Algeria (19h00). Aha kipe ya Misiri yamaze gukomeza muri ½ , hagati y’u Rwanda na Algeria izitwara neza igatsinda ni yo izazamukana na Misiri.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27