Cricket : RCA yiyemeje kongera ibikorwa remezo no gushyiraho uburyo bwo kwinjiza amafaranga
Ku wa Gatandatu taliki 27 Kanama 2022 habaye Inama y’Inteko Rusange y’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA” ahafashwe umurongo wo kongera ibikorwa remezo ndetse no gushyiraho uburyo bwo kwinjiza amafaranga.
Muri iyi nama Abanyamuryango barebeye hamwe uko umwaka w’imikino wa 2021-2022 wagenze, basuzumira hamwe raporo y’umugenzuzi w’imari n’uko umutungo wakoreshejwe ndetse banarebera hamwe iterambere ry’umukino wa Cricket mu Rwanda muri rusange.
Mu bijyanye no kongera ibikorwa remezo, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RCA, Byiringiro Emmanuel yatangaje ko hari gahunda yuko uturere twose dufite amakipe ya Cricket hagiye kurebwa uko hakubakwa ibibuga kugira ngo bifashe abo bakinnyi kubona aho bitoreza.

Muri gahunda yo kubaka Cricket ikaba umukino winjiza amafaranga, Perezida wa RCA, Steven Musaale yatangaje ko hagiye kongerwa umubare w’abafatanyabikorwa n’amarushanwa menshi cyane mpuzamahanga.
Ibyakozwe mu mwaka w’imikino wa 2021-2022
Perezida wa RCA, Steven Musaale yatangaje ko uyu mwaka w’imikino ari uwo kwishimira kuko u Rwanda rwahawe kwakira imikino y’Afurika yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi mu batarengeje imyaka 19 no mu cyiciro cy’abakuru mu bagabo kandi imikino ikaba yaragenze neza.

Mu bindi kandi hishimiwe ko ikipe y’igihugu y’abagore yegukanye igikombe mu irushanwa mpuzamahanga ritegurwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket muri Nigeria.
Mu bindi bikorwa, uyu mwaka wa 2022 hishimiwe ko irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 “Kwibuka Women’s T20 Tournament 2022” uyu mwaka ryitabiriwe n’ibihugu byinshi harimo bibiri byaturutse hanze y’umugabane w’Afurika aribyo u Budage na Brazil.
Ku bijyanye na raporo y’imikoreshereze y’umutungo, Abanyamuryango bishimiye uko umutungo wakoreshejwe ndetse banatangaza ko bishimira ko n’ingengo y’imari yiyongereye binyuze mu bafatanyabikorwa bagiye babona ndetse bakishimira n’inkunga bahawe na Minisiteri ya Siporo.
Muri gahunda y’iterambere ry’umukino wa Cricket mu Rwanda, Abanyamuryango ba RCA bishimira ko ubu uyu mukino umaze kugera mu bigo 108 by’amashuri abanza n’ayisumbuye ukaba umaze kugera mu Turere 18 muri 30 tugize u Rwanda gusa hakaba hari gahunda yo kuwugeza mu turere twose tw’igihugu.
Aha hemejwe ko hagiye kongerwa umubare w’abatoza bafasha muri iyi gahunda yo guteza imbere umukino ndetse bakongererwa n’ubumenyi.
Mu bindi bikorwa biteganyijwe, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa, Byiringiro Emmanuel yamenyesheje Abanyamuryango ko ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 19 mu bakobwa igiye kwerekeza muri Botswana kuva taliki 01 Nzeri 2022 mu irushanwa ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi mu gihe mu bahungu na bo batarengeje imyaka 19 ikipe y’u Rwanda izajya muri Nigeria kuva taliki 21 Nzeri kugeza 02 Ukwakira 2022. Aya makipe yose akaba arimo kwitegura kandi atanga n’icyizere cyo kuzitwara neza.
Igihugu cy’u Rwanda kandi cyongeye guhabwa kwakira imikino y’amajonjora y’Afurika yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi mu bagabo, iyi mikino iteganyijwe kuba mu Gushyingo 2022.