Impamba abagore basoje guhanirwa Jenoside bagiye gusubirana muri sosiyete
Abagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside begereje kurangiza ibihano bavuga ko bafite ibyishimo byo kongera gusubira mu miryango, ariko ko banashima uburyo bafashwe bumvaga batabikwiye, ndetse n’amasomo bahawe mu gihe bari mu Igororero.
Ubwo bari mu mahugurwa ategura abagororwa bagiye kurangiza ibihano, bamwe muri bo batanze ubuhanya bw’uburyo Leta yabahaye uburenganzira bumvaga umugororwa atakwemererwa, harimo gutunga imisatsi ku bagore gutuzwa mu magororero akeye kandi atekanye n’ibindi.
Aya mahugurwa atangwa na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) ku bufatanye n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), agamije kubategurira gusubira mu buzima busanzwe bifitiye icyizere n’umurava wo gufatanya n’abo basanzwe mu rugamba rw’iterambere.
Mukamacumu Thérèse wo mu Karere ka Nyamasheke avuga ko yishimiye kuba agiye gusoza igihano, ariko ko amasomo yigiye mu Igororero yamuhinduye kandi azamufasha kuba umuturage mushya.
Ati: “Twabaye ababyeyi babi, ntitwagirira akamaro uwahigwaga, twabaye ibigwari. Bari kudutegura uko Igihugu cyubatse. Igihugu cyaratubabariye, natwe tugomba kugira uruhare mu gusigasira ibyiza cyagezeho, tukareka icyaha icyo ari cyo cyose cyadusubiza ahabi twavuye.”
Zaninka Olive wo mu Karere ka Muhanga avuga ko imyaka yamaze mu Igororero yamuhumuye amaso, akaza gusobanukirwa uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nubwo mbere atemeraga ko icyaha yari yarahamijwe ari ubugome.
Ati: “Nakatiwe imyaka 19, ariko namaze hafi 18 ntaremera ko icyo cyaha nagikoze. Nyuma y’amahugurwa ya MINUBUMWE na RCS, nasobanukiwe uruhare rwanjye mu gutuma Abatutsi bicwa. Uwo nerekanye, iyo ntamugaragaza ntaba yarapfuye.”
Akomeza avuga ko anishimira ubufasha yahawe mu gihe yari mu Igororero.
Ati: “Nishimira ko nafashwe neza ntari mbikwiriye. Nize imyuga, mpabwa ubufasha mu buzima bwo mu mutwe, ntegurirwa kuzaba umuturage mwiza. Nintaha nzakomeza uwo mujyo.”
Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), DCG Theos Badege, yasabye abagororwa gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe, avuga ko imyitwarire yabo nyuma yo gutaha ari yo izagaragaza ko amasomo bahawe bayumvise.
Ati: “Ibyo bagiye batubwira bizabonekera mu miryango bazatahamo, mu Midugudu, mu ngo zabo ndetse no mu gukora ibinyuranye n’ibyo bakoze mbere.”
Yakomeje agira ati: “Ikigamijwe ni ukubategurira gusubira mu miryango yabo. Aba ni abitegura gutaha, kandi abenshi bamaze imyaka myinshi. Twababwiraga ko Jenoside yababaje Igihugu, ariko na bo nk’uko babyivugiye, barababaye. Bivuze ko nta n’umwe wuyungukiyemo.”
DCG Badege yavuze kandi ko RCS ikorana n’izindi nzego mu gutegura aba bagororwa, kugira ngo n’abaturage bazasanga bazabafashe mu rugendo rwo kongera kwiyubaka.
Ati: “Uko dufasha aba bagororwa tubategurira kuzaba abaturage beza, ni na ko dukorana n’izindi nzego z’aho bazajya kugira ngo na zo zibategure kandi zibafashe. Ubuzima ntibwarangiriye aha. Aba bagororwa bahabwa amasomo arimo uburere mboneragihugu, gutegura imishinga ibafasha kwiteza imbere n’andi masomo agamije kubafasha kwibeshaho no gusubira mu buzima busanzwe.”
Gahunda y’amahugurwa ategura abagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside bagiye gusoza ibihano yatangiye muri Werurwe 2025, ikorwa ku bufatanye bwa MINUBUMWE na RCS.
Kugeza ubu, iyo gahunda imaze kunyuramo abagororwa barenga 2 800, barimo abagabo 2 543 bahugurirwa mu Igororero rya Nyamasheke n’abagore 282 bahugurirwa mu Igororero rya Nyamagabe. Amahugurwa amara ukwezi kumwe, aho kuri ubu hari guhugurwa abagore 78.








