Perezida Kagame yabonanye na Thabo Mbeki wayoboye Afurika y’Epfo

Perezida Kagame yabonanye na Thabo Mbeki wayoboye Afurika y’Epfo

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabonanye na Thabo Mbeki wayoboye Afurika y’Epfo, witabiriye  Inama Nyafurika ku kuvugurura no guhindura imyumvire iganisha ku iterambere ry’Umugabane wa Afurika n’abawutuye, baganira ku buryo hakenewe imiyoborere myiza yafasha mu rugendo rwo guhindura imyumvire ya Afurika.

Umukuru w’Igihugu yakiriye Mbeki kuri uyu wa 26 Kanama 2026 nk’uko byatangajwe n’ibiro bye Village Urugwiro binyuze mu itangazo bashyize hanze.

Baganiriye ku ntego z’iyi nama n’uburyo hakenewe imiyoborere myiza kugira ngo imyumvire ibashe guhinduka muri Afurika.

Ubwo yari mu kiganiro yatangiye muri iyi nama, Perezida Kagame yavuze ko nubwo hari imbogamizi nyinshi Umugabane wa Afurika wagiye uhura na zo haba mu iterambere, imyumvire ndetse n’ibindi byawukomye mu nkokora, hari ibyo kwishimira umaze kugeraho.

Ati: “Kuvugurura imyumvire tugomba kuba twibazaho twebwe ubwacu hano kandi mu buryo bukomeye kubera ko iyo dusubije amaso inyuma mu mateka, mu myaka myinshi ishize Afurika yanyuze muri byinshi kandi Afurika hari ibyo yagezeho mu nzego nyinshi, aho ntabwo ari ngombwa kubyibazaho.” 

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko ibibazo bikomeye Afurika yagiye ihura na byo ndetse n’ibya none, byose bifitiwe ibisubizo.

Ati: “Birasa n’aho Afurika ifite ibikenewe byose kugira ngo ibashe gutera imbere. Ifite abaturage, umutungo […] amateka dukwiye kuba twarigiyemo amasomo menshi ariko usubije amaso inyuma na none buri munsi haba hari ibiganiro ku bijyanye n’Umugabane wacu, haba Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe cyangwa ibindi kandi rimwe na rimwe aba ari twebwe ubwacu tuganira cyangwa rimwe na rimwe ari abandi bantu batuganiraho. Ntabwo twaguma hamwe, aho turi kuganirira ibibazo byacu. Kandi tugakomeza twibeshya ko dushobora kugera aho twifuza kugera ariko ntabwo turagerayo.” 

Perezida Kagame yavuze ko Abanyafurika bakwiye guhindura imyitwarire yabo kugira ngo impinduka ziboneke kuri uyu Mugabane.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27