Rugby: RRF yagaragaje gahunda y’ibikorwa biteganyijwe mu   mwaka wa 2022-2023

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 24, 2022
  • Hashize imyaka 4
Image

Mu nama y’Inteko rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Rugby mu Rwanda “RRF” hemejwe gahunda y’ibikorwa by’umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Iyi nama yabereye mu cyumba cy’inama cya Red Cross ku Kacyiru ku wa Gatandatu taliki 20 Kanama 2022 yitabirwa n’ Abanyamuryango 15.

Muri iyi nama y’Inteko rusange, Abanyamuryango bagejejweho raporo y’umwaka wa  2020 na 2021, gahunda y’itangira rya shampiyona y’icyiciro cya mbere  n’icya kabiri no kwakira Abanyamuryango bashya.

Abanyamuryango  bashya bakiriwe

Inama y’Inteko rusange  ya RRF yakiriye Abanyamuryango bashya 3 nyuma yo kuzuza ibisabwa n’amategeko,   aba barimo ikipe ya Ruhango mu bagore, UR Rwamagana Campus/Okapi  mu bagabo n’abagore, UR Nyagatare/Bulls mu bagabo n’abagore.

Ibikorwa biteganyijwemu mwaka w’imikino wa 2022-2023

Bimwe mu bikorwa biteganywa mu mwaka w’imikino 2022-2023, muri Kamena 2023, ikipe y’igihugu y’u Rwanda izitabira amarushanwa  y’Afurika mu bahungu n’abakobwa.

Hateganyijwe kandi amahugurwa y’ubuvuzi bw’ibanze mu mukino wa Rugby,  amahugurwa yo kongerera imbaraga abakinnyi n’uburyo bakwitwara mu kwiyitaho nk’abakinnyi.

Mu bindi bikorwa biteganyijwe harimo shampiyona y’icyiciro cya mbere ikinwa n’abakinnyi 15 ikazaba mu Gushyingo 2022. Hari kandi shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Kwakira 2022, shampiyona y’Amashuri n’irushanwa y’amakipe 6 y’abakinnyi bakina ari 15.

Hari gahunda yo guhugura abakinnyi bakiri bato U-14 ibijyanye na “Tag Rugby”, guhugura Abanyamakuru ba Siporo ku bijyanye n’uyu mukino ndetse n’amarushanwa atandukanye mpuzamahanga yaba ay’imbere mu gihugu n’ayo hanze amakipe yo mu Rwanda azitabira arimo n’ikipe y’igihugu.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RRF, Muhire John Livingstone yabwiye Abanyarwanuryango ba RRF ko bafashijwe  n’umufatanyabikorwa Penguins hasinywe amasezerano afite agaciro ka miliyoni 69 z’amafaranga y’u Rwanda  zizaherwaho ubwo hazaba hubakwa ikibuga kigezweho. Akomeza avuga ko  hasuwe ahantu hatandukanye harimo Akarere ka Bugesera na Kamonyi.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RRF, Muhire John Livingstone

Perezida wa RRF, Kamanda Tharcisse yatangaje ko gahunda yo kubaka ikibuga kigezweho cy’umukino wa Rugby mu Karere ka Kamonyi, ibiganiro bigeze kuri 80% igisigaye ari  ugushyiraho umukono ku masezerano  kuko ubutaka bwo burahari na Minisiteri ya Siporo iri kubibafashamo.

Perezida wa RRF, Kamanda Tharcisse
  • Imvaho Nshya
  • Kanama 24, 2022
  • Hashize imyaka 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE