Basketball: Hasojwe ingando z’abakiri bato zitabiriwe n’abagera kuri 750

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 21, 2022
  • Hashize imyaka 4
Image

Ku  wa Gatanu taliki 19 Kanama 2022, ku kibuga cya Club Rafiki habereye umuhango wo gusoza ku mugaragaro ingando z’abana bakiri bato bagera kuri 750, babarizwa mu turere 7 tw’igihugu aho bahawe ubumenyi bw’ibanze ku mukino wa Basketball ndetse n’indangagaciro zikwiye kubaranga mu mibereho yabo ya buri munsi.

Izi ngando ngarukamwaka zabaga ku nshuro ya 10 zitegurwa n’Umuryango wa “Ubumwe Sports Unitiative” zitabiriwe n’abana bari hagati y’imyaka 8 na 18, mu bahungu n’abakobwa kuva taliki 8 Kanama 2022.

Mushumba Charles, Visi Perezida w’Umuryango  “Ubumwe Sports Initiative” yatangaje ko izi ngando ziba zifite intego yo gutoza abana umukino wa Basketball, kuva bakiri bato ndetse no kubaha indangagaciro zibafasha kurushaho gushyira mu bikorwa ibyo bigishwa.

Mushumba Charles (wambaye ingofero)

Ati : “Twaje hano mu rwego rwo gusoza ingando zacu dufite mu turere 7 mu gihugu. Intego yacu ni ugutoza Basketball ariko dufite n’intego dushaka kugeraho yo gufasha umwana gukura akina Basketball irimo iby’ingenzi biyiherekeza birimo kubaka icyizere, kugira intego, kuko gukora ikintu nta ntego  buriya dukunda kugira abantu benshi bakina kubera gukina gusa, tubigisha rero ibintu byo kugira inshingano, kuko gukina udafite inshingano ntabwo bigenda neza.”

Akomeza avuga ko bashaka kubaka Basketball y’u Rwanda irimo n’izo ndangagaciro zose zikenewe. Ati : “Ujya ubona nko mu kibuga ko abakinnyi babura izo ndangagaciro, ya Basketball yabo ukabona irabananiye, nta bwo wavuga ngo turategura Basketball gusa, turategura n’umuntu kuko n’umuterankunga wacu yitwa Peace Player.”

Uyu muyobozi asobanura ko uretse kuba abana bigishwa gukina Basketball, izi ndangagaciro bahabwa zigira umumaro zikaba zafasha cyane no mu miryango bakomokamo.

Mushumba Charles avuga ko nyuma yo gusoza izi ngando zari zimaze ibyumweru bibiri abana batoranyijwe bazakomeza gutozwa n’abatoza babo byibura iminsi ibiri mu cyumweru.

Iyi gahunda y’ingando z’abana muri uyu mwaka wa 2022 yabereye mu turere 7 tw’igihugu, ari two, Nyagatare (200), Musanze (90), Gicumbi (154), Rubavu (120), Rusizi (142), Huye (110) n’Umujyi wa Kigali (312).

Mu Mujyi wa Kigali aho izi ngando zasorejwe hari hakoreye abana bagera kuri 312 barimo abahungu 162 n’abakobwa 150 aho batozwaga n’abatoza 8.

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 21, 2022
  • Hashize imyaka 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE