Basketball: REG BBC yabonye umufatanyabikorwa uzatanga miliyoni 100 mu myaka itatu
Ikipe ya REG BBC mu cyiciro cy’abagabo yasinye amasezerano y’ubufatanye mu gihe cy’imyaka itatu n’Ikigo gitanga serivisi z’ubwishingizi mu Rwanda “Prime Insurance Ltd” aho iyi kipe ya REG BBC izahabwa miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda.
Iyi nkunga ikaba izafasha iyi kipe ya REG BBC kuzamura impano mu mukino wa Basketball ndetse bakazafasha na Prime Insurance Ltd kumenyekanisha serivisi zayo.
Aya masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane taliki 11 Kanama 2022 gusa ubufatanye bwatangiye taliki 01 Mutarama 2022 ubwo ikirango cya Prime Insurance Ltd cyagaragaraga ku myambaro y’abakinnyi ba REG BBC.
Umuyobozi ushinzwe tekinike muri Prime Insurance Ltd wari uhagarariye umuyobozi mukuru, Ruzigande Jean Damascene yavuze ko ubu bufatanye ari ikintu gishimishije kuri bo kuko Basketball ari umwe mu mikino irimo gutera imbere mu Rwanda.
Umuyobozi wa REG BBC, Mulindabigwi Francis yagaragaje ko bishimiye gukorana na Prime Insurance Ltd kuko bigiye kubafasha gukomeza guteza imbere umukino wa Basketball.
Yakomeje avuga ko ibyo ikipe imaze kugeraho kuva yashingwa babikesha umuhate w’abakinnyi n’abatoza ndetse n’abafatanyabikorwa bafite icyerekezo cyiza nka Prime Insurance Ltd.
Ikipe ya REG BBC kuva yashingwa muri 2016 imaze kwegukana ibikombe bibiri bya shampiyona (2017 na 2021). Iyi kipe kandi yitabiriye imikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo “Basketball Africa League 2022” iviramo muri ¼ .


Foto: Shema I.