Sudan y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zambitswe imidali y’ishimwe

Sudan y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zambitswe imidali y’ishimwe

Umuryango w’Abibumbye (LONI) wambitse imidali y’ishimwe Ingabo z’u Rwanda za Batayo ya RWANBATT-2, ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudan y’Epfo (UNMISS) kubera ibikorwa byazo by’indashyikirwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano zagaragaje mu kurengera abasivili muri icyo Gihugu.

Ni umuhango wabereye ku birindiro bya Loni biri Malakal, muri Leta ya Upper Nile, ku wa 25 Gicurasi 2026, witabirwa n’abayobozi batandukanye aho bashimangiye umuhate, ubunyamwuga n’uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kubungabunga amahoro no kurengera abasivili.

Batayo ya RWANBATT-2, yashimiwe uruhare rwayo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu bice byugarijwe n’umutekano mucye muri Sudan y’Epfo. Umugaba Mukuru w’Ingabo za UNMISS, Maj Gen Junhui Wu, ari nawe wari uyoboye uwo muhango yashimye ingabo z’u Rwanda kubwo ikinyabupfura cyabaranze, ubwitange no gukomeza guharanira amahoro.

Maj Gen Junhui Wu yagaragaje ko ko imidali bahawe igaragaza icyizere bafitiwe na Loni n’indi miryango mpuzamahanga. Yagize ati: “Iyi midali mwahawe igaragaza ubutwari, kwihangana ndetse n’ubunyamwuga mu kazi gakomeye kandi gasaba byinshi. Kuva mwatangira ubutumwa mwubahirije inshingano, ikinyabupfura n’imikoranire myiza n’abandi.”

Maj. Gen. Junhui Wu yongeyeho ko ingabo z’u Rwanda zakomeje kurindira umutekano abasivili, gufasha mu bikorwa by’ubutabazi ndetse ibyo byatumye ubutumwa bugira isura nziza. Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda muri Sudani y’Epfo, Col Emmanuel Kanobayire yashimye iyo batayo kubwo kuzuza inshingano uko bikwiye, ubwitange n’ubushake bwabaranze nubwo bahuye n’imbogamizi zitandukanye.

Yagize ati: “Imidali bahawe ntisobanura gusa ko barangije inshingano zabo, ahubwo igaragaza ubwitange, ubutwari ndetse no gukomera ku mahame agenga ubutumwa bwo kubungabunga amahoro mpuzamahanga.”

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27