U Rwanda rwashimiye Togo yakuriyeho Visa abava mu bihugu by’Afurika

U Rwanda rwashimiye Togo yakuriyeho Visa abava mu bihugu by’Afurika

Guverinoma y’u Rwanda yashimiye iya Togo yateye intambwe ishimishije iganisha ku Cyerekezo 2063, ikuriraho Visa abagenderera iki gihugu baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika. Ku wa Mbere, tariki ya 18 Gicurasi 2026, ni bwo Minisitiri w’Umutekano wa Togo, Col. Calixte Batossie Madjoulba, yashyize hanze itangazo ryemeza ko Abanyafurika bose bafite pasiporo zikora bakuriweho visa.

Guverinoma ya Togo yanzuye ko abaturage ba Afurika bazaba bemerewe kumara iminsi 30 muri icyo gihugu. Yavuze ko icyo cyemezo gishimangira ubushake bw’ubuyobozi bukuru bwa Togo bwo kurushaho gushyigikira ukwihaza kwa Afurika, koroshya urujya n’uruza n’ubuhahirane bw’Abanyafurika ndetse no kugira Togo igicumbi cya serivisi, ububanyi n’amahanga, gusangira umuco, abakozi n’ibindi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Nduhungirehe Olivier Jean Patrick yashimiye mugenzi we wa Togo, Robert Dussey, ku bw’iyo ntambwe igihugu cye cyateye. Ati: “Wakoze muvandimwe wanjye Robert Dussey. Afurika itera imbere, Afurika itsinda, Afurika ikuraho inzitizi zose ku rujya n’uruza rw’abaturage ku mugabane wose.”

Togo ifashe uyu mwanzuro mu gihe u Rwanda rwawufashe guhera tariki ya 1 Mutarama 2018. Ni igihugu cyiyongereye mu bindi birimo Botswana na Nigeria biherutse gufata icyo cyemezo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27